Imitwe yitwaza intwaro 262 iri muri Congo ni umusaruro w'imiyoborere mibi- Maj Gen Nzabamwita - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibijyanye n'imiyoborere mibi muri Congo, Maj Gen Joseph Nzabamwita yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu Tariki 22 Gicurasi mu 2024, ubwo hatangizwaga inama ngarukamwaka ku mutekano izwi nka 'National Security Symposium.'

Ni inama yitabiriwe n'abakora mu nzego z'umutekano bavuye hirya no hino muri Afurika ndetse n'abayobozi muri za Guverinoma zitandukanye.

Kimwe mu byaganiriwe muri iyi nama ni uburyo Urubyiruko rwa Afurika rutereranwa ku buryo rumwe rwishobora mu bikorwa by'ubuhezanguni n'intambara. Maj Gen Joseph Nzabamwita ni umwe mu batanze ikiganiro kigaruka kuri iyi ngingo.

Maj Gen Nzabamwita yagaragaje ko kimwe mu bishobora gutuma urubyiruko rwinjira mu bikorwa by'ubuhezanguni ari ubuyobozi bubi, atanga urugero ku biri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri Congo uyu munsi yakongejwe n'abahungiye muri iki gihugu bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kubera kutagira ubuyobozi bwiza muri iki gihugu ibintu bikomeza kurenga igaruriro.

Ati 'Mu baturanyi bacu hano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dufite ayo matsinda yose navuze muri icyo Gihugu. Mu 1994 uru rubyiruko rwari rwarashyizwemo ubuhezanguni n'Interahamwe ndetse n'Ingabo zakoze Jenoside bimukiye muri Repubulika Ihararanira Demokarasi ya Congo, mu buryo bwateguwe bakingiwe ikibaba mu gihe cy'imyaka 30, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.'

Yakomeje avuga ko 'None ubu hari abaturage b'abahezanguni, none byabyaye ko Congo ifite imitwe yitwaje intwaro 262, ni agahigo ku rwego rw'Isi nta Gihugu na kimwe gifite imitwe myinshi yitwaje intwaro nk'iyo Congo ifite. Igihe nta miyoborere ihari, igihe hari imiyoborere mibi, igihe hari ahantu hatayobowe, abaturage bazagerageza bishakire uko babaho, iyi niyo mpamvu imyinshi muri iyi mitwe 262 igizwe n'urubyiruko.'

Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita, yagaragaje ko iyi nama iteranye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka yemeza ako afite aho ahuriye no gucengeza ubuhezanguni mu rubyiruko.

Ati 'Iyi nama ibaye mu gihe hashize imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwageze ku iterambere rigaragara nubwo tugihanganye n'ingaruka z'ibyo twanyuzemo mu 1994, kandi ibyo twanyuzemo mu 1994 bifite aho bihuriye by'ako kanya n'insanganyamatsiko turi kuganiraho uyu munsi.'

'Mu 1994 twabonye Guverinoma yakoze Jenoside yashyize mu Banyarwanda umugambi wo kwicana hagati yacu, habayeho ubuhezanguni n'urubyiruko rwahinduwe abicanyi cyane cyane Interahamwe. Uyu munsi aba bakoze Jenoside baracyahari kandi baracyateye ikibazo.'

Maj Gen Joseph Nzabamwita yasabye Guverinoma za Afurika kwita ku rubyiruko no gushyira gahunda zigamije kurufasha kugira ngo rubone akazi, ibintu yemeza ko bizarurinda kujya mu bikorwa by'ubuhezanguni.

Reba video y'Ijambo rya Maj Gen Joseph Nzabamwita

Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza (NISS), Maj Gen Joseph Nzabamwita, yagaragaje ko kuba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari imitwe 262 yitwaje intwaro ari umusaruro w'imiyoborere mibi yaranze iki Gihugu
Iyi nama irimo bamwe mu basirikare bakuru b'ibihugu bitandukanye byo muri Afurika
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun
Muri iyi nama hatanzwe Ikiganiro kigamije kurebera hamwe ikibazo cy'urubyiruko rushyirwamo imyumvire y'ubuhezanguni
Iyi nama yahurije hamwe abagize inzego z'umutekano bavuye hirya no hino n'abadipolomate bakorera mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza na CP John Bosco Kabera bakurikiranye iyi nama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imitwe-yitwaza-intwaro-262-iri-muri-congo-ni-umusaruro-w-imiyoborere-mibi-maj

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)