Imiyoborere mibi yagaragajwe nk'ishingiro ry'ibibazo bya Congo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibibazo by'umutekano muke muri Congo n'impamvu yabyo byongeye kugarukwaho mu kiganiro Minisitiri Biruta yatanze mu nama y'umutekano ya National Security Symposium.

Ni ingingo yagarutsweho nyuma yo kubazwa impamvu ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje kugorwa no kurangiza ibibazo by'intambara n'amakimbirane.

Mu gusubiza, Minisitiri Biruta yavuze ko impamvu ibitero ari uko usanga abantu badashaka gukemura ikibazo bahereye mu mizi.

Ati 'Kuri twe kubasha gukemura impamvu-muzi z'aya makimbirane yose nta nubwo dukeneye igisirikare cy'amahanga cyangwa uruhare rw'amahanga kubera ko bimwe muri ibi bibazo bifitanye isano n'ubuyobozi, ibibazo by'imiyoborere kandi niba ukeneye kubikemura mbere na mbere ukwiye kubanza kubimenya, ukemera ko izi ari zo mpamvu-muzi, kwemera kuzigaragaza ubundi tukicara tukazikemura binyuze mu kugirana ibiganiro.'

Yakomeje avuga ko iyo bitagenze gutya usanga ibihugu bigorwa no gukemura ibi bibazo.

Ati 'Niba twe nk'ibihugu cyangwa nka Guverinoma zirebwa n'icyo kibazo tudafite ubuyobozi bushobora kwemeranya ku mpamvu muzi y'ikibazo runaka, bizatugora kugikemura, ntabwo twashyira amakosa ku banyamahanga bagerageza kuduha ibisubizo ariko usanga ari ibigamije gukemura ingaruka z'ikibazo kandi twe tuzi neza impamvu muzi yacyo, bishingira ku buyobozi, imiyoborere n'inshingano za Guverinoma zose kugira ngo dufate mu nshingano umutekano w'abaturage bacu n'uw'ibihugu byacu.'

Iki kiganiro cyabaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro, by'umwihariko uwa M23 wubuye imirwano.

Ni ikibazo cyatumye umubano wa RDC n'u Rwanda uzamo agatotsi kuko iki gihugu kirushinja gushyigikira M23, nubwo rwo rutahwemye kubihakana, ahubwo rukavuga ko ari ikibazo kireba Abanye-Congo bakwiriye gukemura bahereye mu mizi.

Iki kibazo cyo muri Congo Minisitiri Biruta yongeye kukigarukaho nk'urugero rw'ibiba igihe igihugu kidafite ubuyobozi buzima n'ubushake bwa politike bwo gukemura ibibazo biherewe mu mizi.

Ati 'Dukeneye Guverinoma n'abayobozi bafata inshingano, babasha kubona impamvu-muzi. Urugero iyo urebye mu Karere kacu, ibiri kubera muri Congo, impamvu-muzi zirazwi nta nubwo tuvuguruzanya kuri icyo ariko ubushake bwa politike mu gukemura icyo kibazo nta buhari. Aho niho hazamo ikibazo cy'ubuyobozi, niho ikibazo cy'imiyoborere cyizamo.'

Minisitiri Biruta yagaragaje ko indi mpamvu ituma iki kibazo gikomeza kubaho ari uko usanga hari abafite inyungu muri uyu mutekano muke kandi bari mu buyobozi.

Ati 'Rimwe na rimwe haba hari inyungu zihishemo, kuri bamwe mu bantu bafite inshingano zo gukemura icyo kibazo, twavuze amabuye y'agaciro, niba abo bayobozi bagomba gukemura icyo kibazo bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, ari bo bayoboye iyi mitwe yitwaje intwaro, ni gute ubategerejeho gushyira imbaraga mu kurangiza icyo kibazo bafitemo inyungu?'

Minisitiri Biruta yagaragaje ko mu kurangiza neza ibi bibazo ubuyobozi bw'ibihugu bukwiriye kumva neza inshingano bufite ndetse bukemera kwirengera ibibazo bihari, bigashakirwa ibisubizo.

Iyi nama izwi nka 'National Security Symposium' iganirirwamo ingingo zitandukanye zifite aho zihurira n'umutekano
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta ni umwe mu batanze ikiganiro mu nama y'umutekano iteraniye i Kigali
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta yagaragaje imiyoborere ya Congo nka rwangendanye mu bibazo biyugarije

Amafoto: RBA




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-imiyoborere-ya-congo-nka-rwangendanyi-mu-bibazo-biyugarije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)