Impamvu 4 zituma Bruce Melodie yiyumva nk'umuhanzi wa mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie, avuga ko ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda kubera ko abona ko ibyo yakoze nta wundi muhanzi nyarwanda wabikoze.

Ibi uyu muhanzi yabitangaje ku mugoroba w'ejo hashize ubwo yari live kuri Instagram mu kiganiro cyagarutse ku bintu bitandukanye.

Melodie utajya upfa kuripfana yavuze ko yiyumva nk'umuhanzi wa mbere mu Rwanda kubera ko yakoze ibikorwa abona ntawundi urabikora.

Ati "Ni byo koko niyumva nk'umuhanzi wa mbere mu Rwanda kubera y'uko hari ibintu byinshi cyane nakoze abandi batarakora, byinshi cyane, byinshi cyane ariko ntabwo njya mbigarukaho kenshi."

Ibi byose uyu muhanzi akaba abishingira ku mpamvu zigera kuri enye z'ibyo yakoze abona ko mu Rwanda nta wundi muntu mu Rwanda wabikoze.

Ati "Icya mbere, burya ninjye muhanzi nyarwanda wenyine wagiye muri Coke Studio. Ni nanjye muhanzi nyarwanda wenyine wakoze indirimbo zikamenyekana. Ninjye muhanzi nyarwanda njyenyine ufite iki gikombe cya Trace Award. Ni nanjye muhanzi nyarwanda njyenyine ubwo ndigushakisha uduhigo nabasha kwibuka, ninjye muhanzi nyarwanda njyenyine wagiye muri "Good Morning."

Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi aheruka muri Nigeria gufata amashusho y'indirimbo ye 'Soweto' izaba ari imwe mu zigize Album yenda gusohora.

Bruce Melodie yavuze ko yibona nk'umuhanzi wa mbere mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Impamvu-4-zituma-Bruce-Melodie-yiyumva-nk-umuhanzi-wa-mbere-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)