Ubaye ukurikiranira hafi ibijyanye n'imyidagaduro ubona ko hari umwitangirizwa bimwe mu bisata bimaze gutanga ushingiye ku bwitabire bw'ibitaramo.
Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ukomeje kuza imbere dore abahanzi babiri bawukora Chryso Ndasingwa na Israel Mbonyi bamaze kuzuza BK Arena. Ni ibintu bishimangirwa n'ubwitabire by'urukurikirane mu bitaramo bya Gospel.
Iyo uteye ijisho kuri gakondo nayo ubona ko ubwitabire bw'ibitaramo byayo buba bukomeye, urugero Itorero Inyamibwa baherutse nabo kuzuza BK Arena mu gitaramo bise "Inkuru ya 30". Igisata cy'urwenya na cyo ubona ubwitabire buri hejuru.
Ibi bitaramo byose byitabiriwe cyane, nta banyamahanga ba batumiwe dore ko kenshi usanga ari bo bakurura abantu bo mu muziki w'isi, bikaba byanatuma haba ibitaramo byagutse.
Tugiye gutera ijisho ku mpamvu zitandukanye zikomeje gutuma abakora muri ibi bisata usanga harimo umwitangirizwa hagati yabo.
Bamwe bagaragaza ko kugeza ubu abantu babarizwa mu gisata cy'umuziki nyarwanda bahaye imbaraga nyinshi guterana amagambo kurusha kureba icyatuma  bashyira hamwe bagatera imbere.
Biragoranye kuba waba uri mu matiku n'umuntu, ukaba wamwiyambaza ngo muhuze amaboko mubashe gukora indirimbo ifatika cyangwa mukorane igitaramo.
Ibi ariko bitandukanye cyane n'uko muri gakondo, urwenya na Gospel bimeze kuko usanga ubufatanye buri hejuru ndetse ukabona ko intambwe umwe ateye undi imunyura.
Ku rundi ruhande, biragoranye cyane mu muziki nyarwanda bitewe nuko usanga abahanzi bakuru batareba ku mpamvu ikwiriye gutuma bazamura abahanzi bato.
Usanga babirebera mu nguni yo kuba bidakwiriye, ko ari ukwicisha amazi, nyamara umuhanzi w'umuhanga wamaze kubirebaho abikora kare kuko za mpano ari zo zimutera imbaraga.
Urugero nka Diamond, uyu munsi iyo yitabiriye igitaramo agihuriramo n'abasore yirereye yaba abo bakiri kumwe n'abandi yacukije, ibyo bigakomeza kumugira uwihariye mu Karere.
Si aho gusa uyu munsi iyo urebye umurindi w'abahanzi ba Mavin Records kwa Don Jazzy mu bitaramo no kugera kure kw'indirimbo zabo, usanga bishingira ku kuba bafashanya. Iyo Rema akoze ikintu, Ayra Starr aragisunika gutyo gutyo.Â
Umuntu atakwirengagiza ko benshi mu bakora gakondo, urwenya na Gospel baba babarizwa cyangwa barakuriye mu matsinda magari guhera ku matorero barerewemo, korali baririmbamo cyangwa baririmbyemo, ibi nabyo birushaho kwagura ibyo bakora.
Kuba umuziki w'isi abantu bose batawisangamo cyane cyane ababarirwa mu cyiciro cy'abakuze, usanga kwitabira ibikorwa byawo mu ruhame biba bigoranye aka ya mvugo ya none bifunga.
Ushobora gusanga umugabo cyangwa umugore bakwepana mu kubyitabira, nyamara byagera kuri biriya bice bindi (Gakondo na Gospel) bakanatwara n'umuryango wose.
Hari abahanzi n'ababyinnyi b'imbyino zigezweho muganira bakakubwira ko hari ibirori n'ibitaramo birimo n'abantu bakomeye bajya batumirwamo, ni ibintu byumvikanisha kwikandagira abantu baba bafite.
Ibi bishingira ku mitegurirwe rimwe na rimwe iba itanoze ikibarizwa mu bitaramo by'umuziki w'isi, ya ngingo twagarutseho y'amashyari no guterana amagambo kimwe n'amwe mu magambo usanga mu ndirimbo zabo bikagorana ko abakuru bazumvana n'abato.
Ntiwakwirengagiza ko umubare w'ibirori n'ibitaramo by'isi na wo ukiri mwinshi, bityo ushobora kubarira mu gice kimwe cy'uko runaka yakoze igitaramo kikitabirwa n'abantu ibihumbi 5, nyamara ukirengagiza ko yataramiye ahantu 5 hatandukanye haza abo.
Hari ubwo umuhanzi atumira abahanzi badakumbuwe bishingiye ku bukene butuma uwatumiwe ajya ahantu hose bamutumiye, byagera aho akenewe cyane bikagorana ko abantu benshi bahamusanga kuko basanzwe bamubona mu tubyiniro n'utubari twa ntaho nikora.
Biracyagoye ku muhanzi ukora umuziki w'isi kuba yakuzuza inyubako ya BK Arena Byinshi mu bitaramo usanga byitabiriwe muri iki gihe by'umuziki w'isi usanga byatumiwemo abahanzi bo hanze, aha byari ibyishimo bikomeye ariko hari hiyambajwe Kizz Daniel muri 2022
Umuramyi Chryso Ndasingwa aherutse kwandika amateka yuzuza BK Arena mu gitaramo "Wahozeho Album Launch" cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2024 ubwo yamurikaga Album ya mbere, aba umuhanzi wa kabiri ukoze aya mateka nyuma ya Israel Mbonyi