Impamvu rutahizamu Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w'Amavubi igitaraganya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wari wahamagawe mu Mavubi, yavuyemo bitunguranye ariko amakuru avuga ko ari bugarukemo nyuma yo kubona ibyangombwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024 ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda by'umwihariko abakinnyi bakina imbere mu gihugu binjiye mu mwiherero wo kwitegura imikino ya Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Umutoza Frank Spittler muri rusange akaba yarahamagaye abakinnyi 37. Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo mu bakinnyi bagiye mu mwiherero barimo na rutahizamu ANi Elijah wa Bugesera FC.

Uyu rutahuizamu ukomoka muri Nigeria akaba watsinze ibitego 15 muri Shampiyona akaba anganya na Victor Mbaoma wa APR FC, ni we wisabiye kuba yakinira u Rwanda. Nyuma y'uko umutoza yemeje ko hari icyo yamufasha, icyo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryakoze ni ukwandikira Nigeria babaza niba uyu mukinnyi atarigeze akinira iki gihugu, yabasubije ko nta kipe n'imwe yigeze akinira.

Yafashe imodoka kimwe n'abandi berekeza mu mwiherero urimo kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera, gusa nyuma y'amasaha make benshi batunguwe no kumva ko yavuye mu mwiherero kubera kubura ibyangombwa.

Ubwo ISIMBI yageragezaga gushaka amakuru y'icyamukuyemo, yaba ku ruhande rw'abahagarariye inyungu z'uyu mukinnyi, yaba FERWAFA nta n'umwe wigeze yitaba telefoni ndetse n'ubutumwa bugufi bukaba butasubijwe.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yahavuye agiye ku Biro by'Abinjira n'Abasohoka (Immigration) kugira ngo ashakirwe ibyangombwa (Passport) ubundi abone gukomezanya n'abandi umwiherero, bivugwa ko nta gihindutse ashobora no kurara asubiye mu mwiherero.

Amavubi azakina na Benin tariki ya 6 Kamena 2024 ndetse na Lesotho tariki ya 11 Kamena, ni yo ayoboye itsinda C n'amanota 4, akurikiwe na Afurika y'Epfo n'amanota 3.

Ani Elijah yavuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu bitunguranye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-rutahizamu-ani-elijah-yakuwe-mu-mwiherero-w-amavubi-igitaraganya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)