Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko muri Gicurasi 2020, Umujyi wa Kigali watangiye umushinga wo kubaka imihanda ireshya na kilometero 215.5 mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.
Iyi mihanda yagombaga kubakwa mu byiciro bitandatu ariko muri Mutarama 2023, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwanzuye ko hasozwa ibyiciro bibiri gusa kubera ikibazo cy'amikoro.
Umushinga wagombaga kugeza muri Mata 2025 ariko igihe Umugenzuzi w'Imari ya Leta yajyaga gusuzuma yasanze imirimo y'umushinga muri rusange igeze ku kigero cya 21.3%. Ni mu gihe igihe cy'imyaka ine umushinga cyari kigeze kuri 74.8%.
Imihanda igomba kubakwa muri uyu mushinga irimo Miduha-Mageragere usa n'ukiri mu itangira, uwa Sonatubes-Nyakabanda-Alpha Palace, Busanza-Muyange, Kagugu-Vision City-Utexrwa, Rugenge-Muhima Hospital-Nyabugogo, ndetse na Remera-Baho hamwe n'indi igifite imirimo myinshi yo gukora.
Kugeza muri Werurwe 2024, amafaranga yari amaze kuboneka yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga wose yari miliyoni 150$, zingana na 37% by'ingengo y'imari yose ikenewe.
Ku wa 6 Gicurasi 2024, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwitabye PAC, ngo busobanure iby'amakosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, bushinjwa amakosa menshi mu mikoreshereze y'imari.
Visi Perezida wa PAC, Depite Uwineza Beline yagaragaje ko umushinga wa KIP urimo ibibazo byinshi kandi byanaganiriweho kimwe ku kindi mu bihe byashize ariko bakaba babona nta gihinduka.
Ati 'Uyu mushinga ufitemo ibibazo byinshi ariko nza kuvuga ko ntaza kubisubiramo kuko ubushize ibibazo twabiganiriye kimwe ku kindi.'
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imihanda yose yasubitswe mu mushinga wa KIP igomba gusubukurwa muri uku kwezi kwa Gicurasi 2024, ikazaba yasojwe bitarenze amezi atanu.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yagaragaje ko uyu mushinga wagize uruhare mu gutunganya imihanda myinshi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya ariko mu yubatswe nyuma imaze igihe yarahagaze kubera ibibazo bitandukanye birimo no kubura ubushobozi.
Yagize ati 'Mu minsi yatambutse habayemo imbogamizi yo kubonera ubushobozi ku gihe kugira ngo imihanda iteganyijwe ibashe kubakwa mu buryo bwihuse, ikibazo cya kabiri ariko bitewe n'akazi, imiterere y'Umujyi wa Kigali, hari ibintu bitewe n'ibikorwa biri kuba biba bikenewe vuba vuba mu buryo bwihutirwa bigashyira igitutu ku mushinga.'
'N'ubu hari imihanda yahagaze abaturage bakomeza kutubwira natwe dusura kenshi ariko ubu icyo nababwira ni uko twamaze kumvikana ku rwego rwa Guverinoma y'uko tugiye gufatanya na Minecofin tugashaka ubushobozi bw'uko imihanda yose yatangiye irangira.'
Yahamije ko bitarenze Gicurasi 2024 'Abaturage bazabona imihanda hirya no hino irimo gukorwa.'
Meya Dusengiyumva yagaragaje ko iyi mihanda nigera ku musozo bazicara bagasuzuma uko uyu mushinga wagenze n'uburyo bushya bwakoreshwa hagamijwe kubinoza neza.
Ati 'Turagira ngo tubanze turangize imihanda twatangiye kandi muri Gicurasi turaba twatangiye kubaka kuko ubushobozi bugiye kuboneka hanyuma niturangiza umwaka utaha tuzaba dufite gahunda nshya y'uyu mushinga ariko dushingiye ku byabaye.'
Depite Uwera Beline yabajije niba 'harabayeho gutinda kurangiza inyigo ku mihanda imwe yo muri uyu mushinga ireshya na kilometero 61, nagira ngo menye niba iyo nyingo yararangiye ari yo iri gukorerwaho cyangwa ari igice kitaragerwaho mu gukora.'
Meya Dusengiyumva yagaragaje ko imihanda yagize ihinduka ku buryo hari iyahinduriwe inyigo ariko ngo imbaraga ziri gushyirwa ku mihanda yatangiye kurusha gutangira imishya.
Umujyi wa Kigali ugaragaza ko umuhanda Rusororo-Gasogi ari wo uri inyuma cyane ku buryo ngo wazatwara n'amezi atanu, ariko ngo barashaka gukora amanywa n'ijoro ku buryo mu gihe gito waba warangiye.