Ibi byatangarijwe mu biganiro byateguwe n'Umuryango Humeka, byahurije hamwe urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 na 30 ngo ruganire ku ihungabana muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rwagaragaje uburyo ruhuza imibereho yarwo y'iki gihe nyuma ya Jenoside, n'iy'ababyeyi barwo abenshi baciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe, Mudahogora Chantal wari kumwe n'uru rubyiruko, yavuze ko kimwe mu bituma ihungabana rikomoka kuri Jenoside rigira ubukana ari uko uwiciwe aba atarabonye uburyo bwo gusezera ku be, kubaririra no kubashyingura, bikamugumamo nk'igikomere.
Mudahogora yavuze ko kuri ubu urubyiruko rwugarijwe n'ibibazo by'ihungabana ashingiye ku bagana amavuriro bakeneye ubuvuzi ariko ko bakiri bake nubwo abafite ibibazo bo ari benshi.
Ikibazo gikomeye ni uko urwo rubyiruko rudashobora kubona ubufasha ku babyeyi kandi na bo bagifite ibikomere bakomora kuri Jenoside.
Mudahogora yavuze ko ahubwo bamwe mu babyeyi hari rimwe muri iryo hungabana abana babo bagira barigizemo uruhare batabizi kubera ko iyo umuntu arwaye ntiyivuze, aba ashobora no kwanduza abandi atabizi.
Ibibazo urubyiruko rufite kuri rwo ntibishingiye cyane ku ihungabana ryo muri Jenoside kuko abenshi ari abatarayibonye ahubwo ikibazo gikomeye ni babyeyi babo bafite ihungabana ryatewe na Jenoside ritavuwe bakaba badafite uburyo nyabwo bwo guha abana uburere batabahungabanyije.
Ababyeyi kandi nta n'ubushobozi bafite bwo kubafasha uko bikwiye mu gihe bagize ibibazo by'ihungabana iryo ari ryo ryose, nyamara urwo rubyiruko ari rwo rufite imyaka myinshi imbere ndetse rukaba rushobora no kubihererekanya n'abazarukomokaho.
Yavuze ko ariko hari ihungabana riri no mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rifitanye isano nayo ariko uburyo bwo kurufasha bukaba ari ikibazo.
Mudahogora yavuze ko buri Munyarwanda akwiye kugira umusanamitima kuko muri Jenoside haba uwahigwaga n'uwahigaga bose bagizweho ingaruka zirimo n'ibibazo byo mu mutwe.
Yongeyeho ko urubyiruko by'umwihariko na rwo rugomba guhagurukira icyo kibazo kuko bamwe bakuriye mu bikomere by'ababyeyi babo bagira ngo ni bwo buzima busanzwe.
Yakomeje ati 'ikiremereye kurushaho ni uko n'abakuru bataragira imbaraga zo gusobanura amateka y'ibyababayeho. Iyo utatangiye urugendo rwo gukira biragoye no kuvuga ibyawe. Mu mutwe biza ari akajagari, utangira kubivuga ukaba urarize ukagenda ibihunga'.
Mudahogora yavuze ko iyo urubyiruko rudashakiwe ubufasha, usanga rwishakiye ibisubizo nko kunywa inzoga n'ibindi.