Impunzi zirenga ibihumbi 39 ziga mu mashuri atandukanye mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imisozi iriho inkambi mu Rwanda yubatseho inyubako zikoze umudugudu cyangwa urusisiro nk'urutuyemo abenegihugu, bitandukanye n'uko mbere bubakishaga amahema.

Kuri buri nkambi kandi hubatswe ibigo by'amashuri byigamo abana b'impunzi kandi bakigana n'abatuye muri ako gace ku buryo bose bahabwa uburezi buri ku rwego rumwe.

Umuyobozi w'Inkambi ya Mahama, Jean Bosco Ukwibishatse ufite abana biga mu mashuri yegereye Inkambi ya Mahama yabwiye IGIHE ko ireme ry'uburezi bahabwa rinoze kandi nta vangura rihagaragara.

Ati 'Abana bose biga mu bigo bimwe n'abo hanze y'inkambi kugeza ubu nta mbogamizi bahura na zo kugeza bageze mu mwaka wa gatandatu w'ayisumbuye…ireme ry'uburezi bahabwa ni rimwe cyane cyane iyo abarimu babimenyere.'

Ku rundi ruhande hari n'abandi bahisemo kutajya mu nkambi zitandukanye, batura mu mijyi aho bashobora gukora imirimo ibabeshaho ndetse abana babo bakiga mu mashuri yaho.

Raporo ya Minisiteri y'Uburezi yasohotse ku wa 23 Gicurasi 2024, igaragaza ko muri rusange abanyeshuri b'impunzi biga mu mashuri yo mu Rwanda biyongereyeho 1%, by'umwihariko abagana amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro biyongera ku muvuduko munini.

Mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 abanyeshuri b'impunzi bari 39,329 na ho mu mwaka wakurikiyeho wa 2022/2023 biyongereyeho umubare muto bagera kuri 39,728. Aba barimo abahungu 20,417 bangana na 51.4% mu gihe abakobwa ari 19,311.

Umubare munini w'aba banyeshuri wiganje mu mashuri abanza aho bagera kuri 23,119 mu gihe mu mashuri yisumbuye bigamo ari 11,563. Mu mashuri abanza abanyeshuri b'impunzi biyongereyeho 0.2% mu gihe mu mashuri yisumbuye bagabanyutseho 6.9% ugereranyije n'umwaka wa 2021/2022 kuko bari 12,168.

Muhimpundu Jacqueline, wahunze avuye mu Burundi akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, afite abana bane biga mu mashuri abanza mu ishuri rya APADE Kicukiro. Yabwiye IGIHE ko abo bana bafatawa neza mu ishuri ndetse batsinda neza uretse ko abura ubushobozi bwo kubishyurira kuko harimo n'imfubyi arera.

Ati 'Abana bane bose biga mu kigo kimwe, uwo mukuru umuyobozi w'ishuri amufata neza, amufata nka bucura bwe. Nabatoraguye i Masaka, papa wabo bari baramwiciye i Burundi.'

Uyu mubyeyi agaragaza ko ikibazo gikomeye ahura na cyo ari icyo kubona amafaranga y'ishuri kuko muri aba bana harimo babiri b'imfubyi yatoraguye nyuma y'uko mama wabo yishwe n'umugabo yari yarashatse.

Imibare igaragaza izamuka rya 41.7% ku banyeshuri b'impunzi bagiye kwiga amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023, aho bavuye kuri 534 mu 2021/22 bagera kuri 757.

Hagendewe ku mashuri aba banyeshuri bigamo, umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta wavuye kuri 24,285 mu mwaka w'amashuri wa 2021/22 ugera kuri 25,065 mu 2022/23 bigaragaza ubwiyongere bwa 3.2%, mu gihe abiga mu mashuri yigenga ariko aterwa inkunga na Leta bagabanyutseho 3%.

Ku rundi ruhande abanyeshyuri b'impunzi biga mu mashuri yigenga bo bagabanyutseho 2.2%.

Abanyeshuri bo mu nkambi zitandukanye n'impunzi ziba mu mijyi barenga ibihumbi 39



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impunzi-zirenga-ibihumbi-39-ziga-mu-mashuri-atandukanye-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)