Imwe mu mishinga migari yashyizwe mu bikorwa mu mwaka w'ingengo y'imari uri kurangira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kamena 2023, Inteko Ishinga Amategeko yemeje Ingengo y'Imari y'umwaka wa 2023/24 ingana na Miliyali 5,030 Frw, mu kwezi kwa Gashyantare 2024 iravugururwa igera kuri Miliyari 5,115.6 Frw, ikaba yariyongereyeho Miliyari 85.6 Frw.

Ku bijyanye n'uburyo amafaranga yakoreshejwe mu ngengo y'Imari kugera mu mpera za Werurwe 2024, amafaranga yose yakoreshejwe yageze kuri Miliyari 3,469.5 Frw ugereranyije na Miliyari 4,891.5 Frw yari ateganyijwe gukoreshwa bingana na 71%.

Myinshi mu mishinga yari iteganyijwe gukorwa mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2023/2024 yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 100%, mu gihe hari indi yatangiye ariko ukaba itaragera ku musozo, ikazarangira mu mwaka w'ingengo y'imari itaha.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri imwe mu mishinga minini yashyizwe mu bikorwa muri uwo mwaka w'ingengo y'imari, mu nzego zitandukanye.

Ibijyanye n'ingufu

Mu rwego rw'ingufu, Uruganda rw'amashanyarazi rwa Shema rwa gaz metane ku kiyaga cya Kivu rufite ubushobozi bwa MW 50 rwaruzuye, Uruganda rw'amashanyarazi rwa Rusumo rwaruzuye, ndetse Imirimo yo kubaka uruganda rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II (MW 43.5) igeze ku gipimo cya 31%.

Tariki 7 Gashyantare 2024, nibwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu REG cyatangaje ko uruganda rw'amashanyarazi rwa Shema rwatangiye igerageza ryo kongera umuriro w'amashanyarazi rutunganya.

Ni igerageza ryari ribaye ku nshuro ya kabiri kuko irya mbere ryabaye mu Ukwakira 2023. Icyo gihe uru ruganda rukaba rwari rwashyize ku muyoboro mugari Megawatt 37,5. Biteganyijwe ko iri gerageza rya kabiri rizarangira tariki 11 Gashyantare.

Uru ruganda ruherereye mu kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, imirimo yo kurwubaka yarangiye muri Gashyantare 2024. Ni uruganda rwuzuye rutwaye miliyari 400Frw.

Umuyobozi Mukuru w'Uruganda Shema Power Lake Kivu, Kabuto Alexis, yabwiye IGIHE ko igerageza rya mbere ryagenze neza, ndetse ko ni irya kabiri bari riri kugenda neza.

Ati 'Icyo navuga ni uko amasezerano twasinyanye na REG yo gukora megawatt 56 ubu ziruzuye. Turi gukora igererageza rya nyuma kugira ngo tuvuge ko twarangije kuko iyo urangije umushinga ugomba gukora igererageza kugira ngo bigaragare ko ibintu byose bikorana neza, imiyoboro n'amamashini'.

Kabuto avuga ko uru ruganda ari intambwe ishimishije ndetse ko ari n'ishema ku Rwanda kuko ariryo shoramari rya mbere rinini rikozwe mu kubyaza amashanyarazi gaze methane yo mu kiyaga cya Kivu, ndetse kugeza ubu akaba arirwo ruganda rwa mbere mu gihugu ruri gutanga megawatt nyinshi.

Uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyari 400 Frw

Naho urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga ingufu z'amashanyarazi zingana na megawati 43,5 zizafasha kongera ingano y'amashanyarazi ku buryo igihugu kizabasha no kugurisha.

Ni urugomero rufite imiterere idasanzwe kuko hari kubakwa 'dam' cyangwa se ikiyaga kizajya kibika amazi arenga metero kibe miliyoni 846 azifashishwa mu gukoresha neza urugomero mu bihe by'izuba.

Umuyobozi Ushinzwe Imishinga y'Ingufu z'Amashanyarazi no kubaka Imiyoboro Minini n'Inganda z'Amashanyarazi, muri EDCL, Higaniro Théoneste, yabwiye IGIHE ko uretse kuba uru rugomero rwitezweho gutanga amashanyarazi menshi, ruzanagira uruhare mu gukemura ikibazo cy'imyuzure yibasiraga igishanga cya Nyabarongo kugeza ubwo n'imihanda iba itakiri nyabagendwa.

Gutwara abantu n'ibintu

Mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu, muri gahunda yo kongera ubwiza bw'imihanda binyuze muri gahunda yo gusana no kubaka imihanda; kubaka no gusana ibirometero 101 by'imihanda ya kaburimbo itandukanye bigeze ku bipimo bikurikira: Gusana umuhanda Muhanga-Rubengera, Rambura-Nyange (km 22) bigeze kuri 77%.

Ni mu gihe, umuhanda Ngoma-Ramiro (52.8km) ugeze ku gipimo cya 44%; Base-Butaro-Kidaho (km 63) ugeze ku gipimo cya 20%; Pindura- Bweyeye (km 32) ugeze ku gipimo cya 96.2%; Nyacyonga-Mukoto (km 36) ugeze ku gipimo cya 9%; naho umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro (Km 66) uhuza Bugesera na Nyanza ugeze ku gipimo cya 84%.

Hari kandi Imirimo ijyanye no kubaka icyambu cya Rubavu yararangiye 100%, ndetse n'ihererekanyabikorwa ryakozwe mu Ukuboza 2023.

Kuri iki cyambu aho ubwato buzajya buhagarara bupakirwamo ibicuruzwa cyangwa bipakururwamo hafite ubutambike bwa metero zirenga 220.

Aha inkingi nini zihari zigenewe gufata ubwato bunini bwikorera amatoni y'ibicuruzwa ni 12, mu gihe hagiye haba n'ahashobora gufungirwa ubwato buto.

Imodoka zikoreye imizigo zinjirira mu ruhande rwazo kandi zigasohokera ahazo hihariye mu gihe iz'abantu ku giti cyabo na zo zifite aho zigomba kunyuzwa no guparikwa.

Icyambu cya Rubavu cyaruzuye ku kigero cya 100%
Ni icyambu byitezwe ko kizoroshya ubuhahirane hagati y'uduce dukora ku Kiyaga cya Kivu

Ibikorwa remezo bya siporo

Mu bindi bikorwa by'ingenzi mu rwego rw'ibikorwa remezo bijyanye na siporo hari imirimo yo kuvugurura sitade amahoro igeze ku gipimo cya 96%.

Muri Werurwe 2024 ubwo IGIHE yasuraga iyi stade, Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by'ubwubatsi muri Summa Rwanda, Ishimwe Abdul Aziz, yasobanuye ko imirimo yari igeze kigero gishimishije.

Ati 'Icyiciro turiho ni imirimo ya nyuma igendanye n'iyo hanze cyane, turi gukora imirimo ya za parking, za kaburimbo, gusoza gutera amarangi...mbese ya mirimo ya nyuma isigaye ngo akazi karangire."

Mu kuvugurura Stade Amahoro, byajyanye no kuvugurura Petit Stade. Yo imirimo yamaze kurangira ku buryo ishobora no kuba yakwakira umukino magingo aya.

Ishimwe ati 'Twashyizemo intebe, dushyiramo ikibuga gishya, turayizamura kandi irasakaye. Na [Stade] Paralempike ni uko. Inyuma, inkingi zayo twarazihinduye, ubu byararangiye."

Imyanya ya Petit Stade yaragabanutse kuko hashyizwemo intebe, ubu ishobora kwakira abantu bagera ku 1000 bicaye neza.

Ku bijyanye na Parking, Ishimwe yagize ati "Parking twarazongereye haba kuri Petit Stade no kuri Stade muri rusange. Ubutaka bwagiye bwaguka, twongeramo imyanya ya parking. Irarenga 2000."

Imashini zizajya zifasha abafana bashaka kwinjira muri Stade, ku buryo bakozaho amatike yabo imiryango igafungurwa zamaze gushyirwaho, mu gihe na Ascenseur zizamura abantu hejuru nazo zashyizwemo.

Muri Stade Amahoro nshya, hateganyijwe ibyumba bizajya bikorerwamo n'abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n'aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

Ati "Hari aho bicara bari gukurikira umukino, hakaba n'aho bicara bandika, batanga amakuru y'ibyo babonye."

Amakipe azaba afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n'andi ashobora gukina nyuma y'ayo.

Ku bijyanye n'ikibuga, cyararangiye, kuko ubwatsi buri kubungabungwa kugira ngo bukure neza.

Stade Amahoro igeze ku kigero cya 96%

Inganda n'ubucuruzi

Ni mu gihe mu rwego rw'inganda n'ubucuruzi, hongerewe umusaruro w'ibihingwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga (Traditional exports) hinjizwa miliyoni 147 $ aturutse ku ikawa ugereranyije na 39.4 $ yari ateganyijwe, Miliyoni 33.5 $ aturutse ku cyayi ugereranyije na miliyoni 37.2 $ yari ateganyijwe.

Amafaranga yaturutse ku ndabo yageze kuri miliyoni 1.6 $ naho ayaturutse ku buhinzi bw'imbuto n'imboga agera kuri miliyoni 20 $ ugereranyije na miliyoni 12.8 $ yari ateganyijwe.

Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi itangaza ko byinshi mu bikorwa bitashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 100% mu ngengo y'imari y'umwaka ushize, byahawe umwihariko mu mushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari y'umwaka wa 2024/2025 kugira ngo ibishoboka bibe byarangiye gukorwa, by'umwihariko ibijyanye na NST 1 na yo iri kugana ku musozo.

Umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga wariyongereye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-imishinga-migari-yashyizwe-mu-bikorwa-mu-mwaka-w-ingengo-y-imari-uri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)