Imyaka 20 irashize! Uko Musekeweya yagize u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva yatangira kwandikwa no gutambuka kuri Radio, Musekeweya yagizwemo uruhare n'abakinnyi 75 barimo abavuyemo n'abandi bakomeje urugendo rwo gutanga ubutumwa bwiza. Ariko harimo amazina yamamaye nka Mukeshabatware Dismas wamamaye nka Rutaganira, Mushashi Aime Beaute 'Soso', Uwingabiye Monique 'Batamuriza', Mukarubayiza Drocella 'Zaninka', Higiro Adolphe 'Shema', Ingabire Marthe 'Maribori' n'abandi banyuranye.

Iyi kinamico yaryoheye benshi ahanini binyuze mu buhanga bw'abanditsi bayo barangajwe imbere na Rukundo Charles Lwanga; Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n'Umuyobozi wa La Benevolencija mu Rwanda, Musagara Andre, Umwanditsi wa Musekeweya akaba n'umutoza w'abakinnyi, Nahimana Clemence ndetse na Ingabire Laurence.

Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n'Umuyobozi Mukuru wa La Benevolencija mu Rwanda, Rukundo Charles Lwanga, yabwiye InyaRwanda ko mu myaka 20 ishize ikinamico 'Musekeweya' itambuka kuri Radio Rwanda bishimira uruhare yagize mu guhindura imyumvire ndetse no kubanisha Abanyarwanda.

Ati 'Muri iyi myaka 20 ishize Musekeweya ihita kuri Radiyo, duhamya ko hari uruhare runini yagize mu gufasha abantu gukira ibikomere no kongera kubana mu mahoro birinda inzangano n'amacakubiri. Ibi tubishingira ku buhamya butandukanye twakira bwaba ari ubw'abahamagara, ubw'abohereza ubutumwa kuri telefone, abandika ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no mu bushakashatsi bunyuranye bugenda bukorwa aho bigaragara ko Musekeweya hari umusanzu yatanze mu gufasha abantu kubana mu mahoro.'

Ibi bishimangirwa n'ubushakashatsi buherutse gukorwa bwanagaragaje ko Abanyarwanda basaga 77 ku ijana bumva Musekeweya buri Cyumweru.

Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya yakomeje kandi agira ati : 'Mu buhamya twakiriye hari bwinshi bugaragaza uburyo, hari bamwe mu bayikurikiye, bafatiye urugero ku bakinankuru ba Musekeweya, bibafasha kwipakurura ipfunwe bahoranaga, bityo begera abo bahemukiye babasaba imbabazi, baruhuka ku mutima kandi n'abo bazisabye birabaruhura bituma babana nta kwishishanya''.

Amavu n'amavuko y'ikinamico 'Musekeweya'

'Musekeweya' ifite inkomoko mu bushakashatsi bw'umwarimu wo muri Kaminuza ya Massachussets yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika witwa Ervin Staub, wanditse ibitabo byinshi harimo icyitwa 'The roots of evil' aho agaragaza uko ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga hagati y'amatsinda buvuka kugera bugeze kuri Jenoside.  Mu bitabo bye yanagaragaje kandi inzira zo kubwirinda hakiri kare ndetse no kubuca intege kugira ngo butabaho.

Ervin Staub afatanyije na George Weiss wari usanzwe ufite umuryango witwa Radio La Benevolencija Human tools foundation ufite icyicaro mu Buholandi, ufite intego yo kwigisha abantu amavu n'amavuko y'ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga, hubakwa mu mitima y'abo ubushobozi bwo kubasha kumenya hakiri kare imyitwarire iganisha ku bugizi bwa nabi, bakirinda kubushorwamo, bakabwamagana kandi bakanafasha abo bwagizeho ingaruka, basabwe kuwuzana mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. 

Nyuma y'ibihe bigoye u Rwanda rwari ruvuyemo muri 1994, Ervin Staub yatumiwe mu Rwanda gutanga amahugurwa ku mavu n'amavuko ya Jenoside nk'umuhanga wabikozeho ubushakashatsi kandi akanandikaho ibitabo. 

Mu bihe bitandukanye yagiye ahugura ibyiciro bitandukanye harimo n'abayobozi.  Ni bwo yasabwe ko hashakwa uburyo ubwo bumenyi bwagera ku bantu benshi. 

Yegereye George Weiss baganira kuri iki gitekerezo bacyemeranywaho, ni bwo muri 2003 hakozwe ubushakashatsi buza kugaragaza ko inzira yoroshye yatuma abantu basobanukirwa n'ubwo bumenyi mu buryo bwihuse ari Radiyo.

Ubwo bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko ikinamico ikoze mu buryo bw'uruhererekane yigisha kandi ikanashimisha abantu yaba igikoresho cyiza cyo gutambutsa ubutumwa. 

Aha niho havuye igitekerezo cyo gutangiza ikinamico Musekeweya. Radiyo yakoreshejwe nk'igikoresho gisenya mbere no mu gihe cya Jenoside noneho nyuma yayo, ikoreshwa nk'igikoresho cyubaka amahoro kandi gitanga ubutumwa bwunga abantu.

Mu gihe cy'imyaka 20 ishize 'Musekeweya' itambuka kuri Radio idahagarara, hagiye hahimbwa inkuru zitandukanye ziganisha ku gutanga ubumenyi ku nsanganyamatsiko nyamukuru, ariko hakaniyongeraho inkuru zishimisha kandi zitera amatsiko kugira ngo abayikurikira batarambirwa. 

Musekeweya yashingiwe ku makimbirane y'amatsinda abiri Muhumuro na Bumanzi, imisozi idasanzwe ibaho mu Rwanda kugira ngo abayituye ari bo bakinankuru mu ikinamico, barimo abeza n'ababi banyuzwemo ubutumwa bwifuzwa gutangwa. 


Umwanditsi Mukuru wa Musekeweya akaba n'Umuyobozi wa La Benevolencija mu Rwanda, Rukundo Charles Lwanga yavuze ko mu myaka 20 ishize bishimira uruhare 'Musekeweya' yagize mu kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Mu bushakashatsi bwa Ervin, agaragaza ko kugira ngo ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga bushoboke, ari uko abantu batangira kwiremamo amatsinda.  (Twebwe na Bariya), aha ni ho Musekeweya yahereye ihanga iyi misozi yombi iba ari yo inyuzwamo ubutumwa bwose.

Nyuma y'imyaka 20, abakurikiye Musekeweya batanga ubuhamya ko hari icyo ibasigiye, ku buryo hari n'abavuga uko yabafashije kwiyunga n'abo bari bafitanye amakimbirane. 

Mu butumwa bunyuranye bwoherezwa kuri telephone, kuri 'Email' kuri 'website' no ku mbuga nkoranyambaga za Musekeweya, ubwinshi bugaragaza umusanzu wa Musekeweya mu guhindura imyitwarire.

Ange Nidufashe wo mu Murenge wa Shingiro Akarere ka Musanze, yifashishije imbuga nkoranyambaga za 'Musekeweya' yavuze ko yatangiye kumva iyi kinamico akiri ku ntebe y'ishuri mu mashuri, kandi yaumubereye ikiraro mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati 'Muraho Baganga dukunda kandi twubaha! Natangiye kumva Musekeweya niga mu mwaka wa 4 w'amashuri abanza, none maze imyaka 3 nsoje ayisumbuye. Musekeweya yambereye ikiraro cy'uwo ndi we uyu munsi.'

'Shema na Batamuriza bambereye urugero rwiza […] Nahoraga mu makimbirane na bagenzi banjye, ariko ubu nishimira ukuntu mfatirwaho urugero rwiza mbikesha Musekeweya. Murakoze.'

Ernestine Mushimiyimana wo mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Kigembe, we yavuze ko ibanga ryo kubana neza n'abandi ari ugukurikirana inyigisho ziri muri 'Musekeweya'.

Ati 'Mbanje kubasuhuza mwebwe mudahwema kutugezaho inyigisho ziduhindura imitima, maze abari baraheranywe n'agahinda n'ubwigunge bamara kwisomera ku isoko imara inyota Musekeweya yacu, bakahakura umunezero, amahoro, n'ubwumvikane. Ibanga ni ugukurikira Musekeweya.'

Hakizimana Efuroni wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Buroso, asanga igihe Musekeweya yatangiriye gucisha ubutumwa bwayo kuri radiyo abantu bakagombye kuba barakize itiku n'amacakubiri kuko we yabonye ari indwara.

Ati 'Aka kanya fata iminota irindwi utekereze igihe waba uri umugome n'igihe waba uri umugwaneza, urahita wumva aho utekaniye muri wowe. N'iminsi maze ku isi sinakagombye kuba nkifitemo ibibi.' We ngo mu buzima azabaho atega matwi Musekeweya!

Manirakiza theogene, we yavuze ko yatangiranye na Musekeweya 'ndi mu Rwanda nza kuhava njya muri Congo nkomezanya na yo kugeza ngarutse mu rwatubyaye'. Ati 'Yatumye mba umwarimu w'amahoro.'

La Benevolencija, ifite intego yo gukomeza gutambutsa ubutumwa igihe cyose hazaboneka abaterankunga bayifasha mu kubona ubushobozi bwatuma ibasha gukomeza gutegura no guhitisha ikinamico ku maradiyo atandukanye. 

N'ubwo bigaragara ko Musekeweya hari uruhare yagize mu kubaka amahoro mu bantu, haracyakenewe ko ikomeza kugezwa ku bantu kuko hari urubyiruko rutagize amahirwe yo kumva ubutumwa bwose bwatambutse rukeneye na rwo kwiga, kandi n'ababwumvise bakeneye gusobanukirwa birushijeho kuko guhindura imyumvire n'imyitwarire ari urugendo, kandi kwiga bikaba ari uguhozaho.

Musekeweya yahise bwa mbere kuri Radiyo Rwanda kur itariki ya 26 Gicurasi muri 2004. Abanditsi batangiranye na yo ni Rukundo Charles Lwanga n'ubu ukiyandika, Nyakwigendera Mukahigiro Perpetue na Nyakwigendera Kamuhire Dieudonne. 

Ubu Musekeweya ihita kuri Radio Rwanda buri wa gatatu na buri wa gatanu saa mbiri na 40 za nimugoroba na Radio Izuba buri wa kane na buri wa gatandatu saa mbiri za nimugoroba.  Inyuzwa kandi no ku rubuga rwa Youtube, Ikinamico Musekeweya official.

Hamaze gutambuka ibice 1027 mu gihe cy'imyaka 20 ishize; kuko buri cyumweru hatambuka 'Episode' nshya, bivuze ko ku mwaka hatambuka episode 52.

Ibumoso- Uhereye ku muntu ufite gitari ni Mugenga, Gafarasi, Joziyane, na Gasore (Ayo ni amazina yo mu mukino ni yo abantu baba baziho cyane)

Bamwe mu bakinnyi ba Musekeweya bayikinamo muri iki gihe, kuko uko batangiye si ko bose bakirimo- Hari abitabye Imana, abagiye hanze, abo inkuru zabo zarangiye n'izindi mpamvu zitandukanye

Umwanditsi wa Musekeweya akaba n'umutoza w'abakinnyi, Musagara Andre- Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1977- Yanditse ikinamico zirimo 'Nkore iki?', 'Twari amabuye' n'izindi

Umwanditsi wa Musekeweya, Nahimana Clemence wamenyekanye cyane nyuma y'uko ashyize hanze filime ye yise 'I Bwiza' yahatanye mu maserukiramuco akomeye

Umwanditsi wa Musekeweya, Ingabire Laurence 

KANDA HANO WUMVE AGACE GASHYA K'IKINAMICO 'MUSEKEWEYA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143215/imyaka-20-irashize-uko-musekeweya-yagize-uruhare-mu-kubanisha-abanyarwanda-nyuma-ya-jenosi-143215.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)