Niyirora yavuze ko yatangiye kugerageza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda mu 2013 ntiyahirwa, mu 2018 nabwo biba uko.
Kuri iyi nshuro yavuze ko yizeye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko ariko ko nubwo atagira ayo mahirwe bitazamubuza kongera kwiyamamaza mu matora ataha.
Ati 'Ni inshuro ya gatatu mbikoze, ubwa mbere narabikoze ntibyacamo, ubwa kabiri ntibyakunda ariko ndavuga nti nta mpamvu yo gucika intege reka mbikore n'ubwa gatatu ngerageze amahirwe.'
Niyirora yagaragaje nubwo atazi impamvu atatowe ariko bishingira ku kuba abakandida baba ari benshi ariko ko yifuza gukomeza gufatanya n'Abanyarwanda kubaka igihugu ari umudepite.
Yagaragaje ko impamvu akomeje guhatana ari uko udashobora gucibwa intege no kuba atabasha gutsinda mu nshuro zose yagerageje.
Ati 'Ndashaka kuba umudepite kugira ngo mfatanye n'abandi banyarwanda guteza imbere igihugu cyanjye kandi nkomeje gusigasira n'ibyagezweho. Gucika intege ntabwo ari umuco wanjye, rero ntabwo ngomba gucika intege ngomba gukomeza.'
Yagaragaje ko icyizere afite gishingiye ku buryo akorana n'abaturage mu buzima bwa buri munsi nko mu matsinda abarizwamo kuko usanga bamufata nk'intangarugero.
Ati 'Icyizere mfite gishingira uko mbana n'abaturage, banyiyumvamo ndetse bananyise akazina ka mutimawurugo, rero dukorana neza haba mu matsinda y'abagore n'ahandi.'
Niyirora Elizabeth asanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu kigo cya GS Hanika.
Kuri ubu afite imyaka 57 kandi akaba amaze imyaka 35 mu murimo wo kwigisha yatangiye mu 1989.
Yatanze kandidatire ye ku mwanya w'umudepite ku cyicaro cyihariye cy'abagore aho bagira imyanya igera kuri 24 mu Nteko Ishinga Ametegeko.
Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikomeje kwakira kandidatire z'abifuza kuba abakandida ku mwanya w'Ubudepite n'uw'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Nyuma yo kwakira izo kandidatire biteganyijwe ko zigomba gusuzumwa hakazatangazwa abakandida bujuje ibisabwa na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku wa 14 Kamena 2024.
Kwizera Herve