Imyitwarire ikwiriye kuranga Amerika mu kibazo cya RDC mu mboni za Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Nama ya Global Security Forum iri kubera i Doha muri Qatar, aho Perezida Kagame yayitabiriye akoresheje ikoranabuhanga, yavuze ko uburyo Amerika ikoresha mu gukemura ikibazo cya Congo budatanga umusaruro.

Umukuru w'Igihugu yabajijwe uko atekereza Amerika ikwiriye kwitwara mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke cya Congo, asobanura ko ikwiriye gutangirira mu kumva impamvu-muzi zitera ibibazo.

Yavuze ko aramutse aganiriye n'Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga bwa Amerika, Antony Blinken, yamubwira ko hari byinshi igihugu cye gifite ubushobozi bwo gukora mu gukemura ikibazo cya Congo.

Ati "Natangira mbabwira ko bakora byinshi cyane kurusha ibyo bakora, kuko mu by'ukuri nta kintu bari gukora. Gushyira hanze amatangazo anenga, bakanenga uruhande uru na ruriya, ntekereza ko byongera ikibazo, ntibigikemura. Icyo nicyo naheraho."

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byose bigira impamvu muzi, akavuga ko bidakwiriye kuba Amerika ishaka gukemura iki kibazo ariko ntishake guhera ku mpamvu muzi.

Ati "Kandi kuri buri kibazo, haba hari impamvu muzi zigitera. Icyo ukora gusa ni ukureba kuri izo mpamvu muzi n'ikibazo icyo ari cyo, noneho ugakorana n'impande ziri muri icyo kibazo mu gukemura ibikeneye gukemurwa, noneho ukagabanya za politiki, inyungu [zawe] zivamo n'ibindi.'

Yavuze ko guca ibibazo hejuru atari byo bibikemura, asobanura ko mu gihe impamvu muzi z'ibibazo zidasuzumwe, ibyo bibazo bigumaho. Yongeyeho ko ubushobozi bwo gukemura ibi bibazo buhari, mu gihe ubushake bwaba buhari.

Ati "Bimwe muri ibi bibazo ntabwo bigenda gutyo gusa kereka ukoze icyo ugomba gukora gikemura ikibazo. Ntabwo bisaba ubushobozi budasanzwe mu gutekereza, ibyo dufite byadufasha ibibazo nk'ibi."

Perezida Kagame yanagarutse ku ntambara ikomeje guhuza Amerika n'u Bushinwa mu nzego zitandukanye, avuga ko Afurika idakwiriye gufatirwamo hagati aho.

Perezida Kagame yavuze ko Amerika ikwiriye kumva impamvu-muzi zitera ibibazo muri Congo, ikaba ari ho ihera ishaka ibisubizo niba koko ifite intego yo gukemura ikibazo kiri mu Burasizuba bwa Congo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-uburyo-amerika-ikwiriye-kwitwara-mu-gukemura-ikibazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)