Ineza, Ishimwe, Uwase, Mugisha: Amazina icumi y'abana yakunzwe cyane mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma w'umwaka havuka abana ariko ibyo kubita amazina byigaragazamo impinduka kuko ntiwapfa kubona ya mazina arimo incyuro nka 'Sibomana' agendanye n'imibereho umubyeyi arimo.

Mu biganiro bitandukanye uzumvana ababyeyi muri iki gihe, uzasanga bita amazina barebye agezweho bita ay'icyerekezo, ariko bakanayahuza n'ibyiza umwana abazaniye, bityo ikaba inganzo ituma baterura bakavuga bati 'Mugisha' cyangwa 'Ishimwe'.

Ibi bitandukanye na mbere kuko witegereje amazina menshi y'abantu bafite imyaka iri hejuru ya 35 uyu munsi bafite amazina asozwa n'Imana, cyangwa arengurira ku bikorwa by'abari bakikije ababyeyi babo.

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare ya 2023 ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report 2020), igaragaza ko amazina asa yahawe abana benshi muri uyu mwaka.

Mu bana b'abahungu bose bavutse mu 2023, abagera kuri 7991 bahuriye ku izina rya Ishimwe, irya Mugisha ryiswe 3703, abiswe Irakoze ni 3031, ba Hirwa ni 2693, na ho Igiraneza ryahawe abana 2378.

Ni mu gihe ku bana b'abakobwa izina ryayoboye andi ni Ineza ryahuriweho n'abana 7780, rikurikirwa na Uwase (5477), Ishimwe (5415), Irakoze (3367), na Igiraneza (2927).

Dusabumuremyi Anicet, wabyaye umuhungu tariki 7 Gicurasi 2024, yabwiye IGIHE ko we n'umugore we bumvikanye ko imfura yabo bazayita izina ry'umuryango wabo mushya bamaze igihe bashinze.

Ati 'Yitwa Dusabumuremyi, ni izina ry'umuryango. Twabyumvikanyeho nko mu mezi arindwi kuko mbere bari baratubwiye ko azabyara umukobwa kuko twari twarabyumvikanye n'ubundi ko ryaba ari iry'umuhungu cyangwa iry'umukobwa. Bambwiye ko ari umuhungu n'ubundi ntabwo byari kujya kure y'ibyo twari twaratekereje mbere.'

Undi mugabo utifuje ko amazina ye atangazwa, ufite umwana umaze amezi abiri yabwiye IGIHE ko umwana bibarutse bamwise Agabe, habura amezi atatu ngo bibaruke.

Ati 'Madamu yakundaga kubimbaza inda imaze kugira amezi nk'ane tumaze kumenya igitsina cy'umwana…ariko hagati y'amezi atandatu n'arindwi izina ry'umwana ryari ryamaze kuboneka. Rijyana n'amazina twari twise uwa mbere kuko twari twamwize Inema. Uyu wa kabiri rero twamwise Agabe bishingiye ku mazina yanjye ariko kandi twumva ni umuhungu, urebye ni ishami ryacu nagabe amashami rero y'abazadukomokaho.'

Aba bagabo bose bahamya ko kwita izina ari umushinga ababyeyi bombi bagomba kumvikanaho mbere kugira ngo bitazabatungura bakabura iryo bahurizaho.

Mu mazina 20 yiswe abana benshi mu 2023, nibura rimwe ryahawe abana barenga 1000.

Imibare y'abana banditswe bakivuka mu 2023 bagera kuri 90%, bigaragaza igabanyuka rya 2% kuko mu 2022 abana bari banditswe ku ijanisha rya 92.9%. ni mu gihe abanditswe mu minsi 30 bavutse bavuye kuri 95.9% mu 2022 bagera kuri 98.5% mu 2023.

Amazina 20 yahawe abana benshi mu Rwanda, ku buryo hari abana nibura 1000 bahuriye ku izina rimwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ineza-ishimwe-uwase-mugisha-amaziya-10-yiswe-abana-benshi-mu-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)