Nk'uko Minisiteri y'Ingabo yabisobanuye, Col Tounkara n'abofisiye ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, baha icyubahiro abaharuhukiye, mbere y'uko basura inzego zitandukanye z'u Rwanda n'imidugudu y'ubwiyunge.
Ku cyicaro cya Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, aba basirikare bakiriwe n'abofisiye bayobowe n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare, Brigadier Général Patrick Karuretwa.
Col Tounkara yatangaje ko uretse guhanahana ubumenyi n'ubunararibonye, we n'abofisiye ayoboye baje kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda uko bakemura ibibazo bikomeye muri politiki n'uko bakongera kubaka igihugu, bashyira imbere ugukorera hamwe kw'abaturage n'ubumwe bwabo.
Uyu musirikare yagaragaje ko u Rwanda ari icyitegerereza kuri Mali bitewe n'uko rwabashije kwikura mu bihe bigoye, rukaba kimwe mu bihugu bya Afurika by'intangarugero mu kugera ku iterambere ryihuse.
Brig Gen Karuretwa yashimangiye ko amahitamo y'Abanyarwanda yo kunga ubumwe no gukorera hamwe ari yo yabafashije kugera ku mutekano n'iterambere igihugu kigezeho.
Yaboneyeho gushimira ingabo za Mali umusaruro zagezeho mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kuva Perezida w'inzibacyuho, Colonel Assimi Goïta yajya ku butegetsi muri Gicurasi 2021.
Kuva Col Goïta yajya ku butegetsi, yohereje mu Rwanda intumwa zirimo Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Oumar Diarra na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Abdoulaye Diop, mu ruzinduko rwashimangiraga umubano mwiza.
Mu Ukuboza 2021, Perezida Kagame na we yoherereje uyu musirikare uyobora Mali ubutumwa, amwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana, hagamijwe guteza imbere umubano mwiza n'ubuhahirane.