Inganzo Ngari baserutse nk'abanya-Afurika Yep... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi wa mbere wa BAL wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, ukaba witabiriwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame, Ange Ingabire Ndengeyingoma Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bari banazanye n'abana babo, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n'abandi banyacyubahiro.

Juno Kizigenza

Habaye imikino ibiri uwa AL Ahly LY na Cape Town Tigers ubwo wari ugeze hagati mu karuhuko Juno Kizigenza yakiranwe urugwiro ku rubyiniro aho yafatanije na Shemi bafitanye indirimbo kurushaho kuzamura ibyishimo byabitabiriye imikino ya nyuma y'iri rushanwa.

Shemi uri mu bahanzi bakiri bato yinjiye mu murishyo wa Peace Of Mind yatumye yamamara mu gihe Juno Kizigenza yaririmbye indirimbo zirimo iyo yakoranye na Bushali, Yaraje n'izindi.

Inganzo Ngali

Mbere gato y'umukino wa Kabiri itorero riri mwakomeye ry'Inganzo Ngari ryabanje guseruka mu mudiho udanzwe n'imyambarire bari bisanishije n'ibihugu byinshi bya Afurika.

Ubona ko bari bamaze iminsi bategura yaba abakobwa n'abahungu bagiye babyina bakavanga n'indirimbo zo mu idini ya Isilamu, ubundi mu mbyino zimenyerewe mu bihugu byo mu Burengerazuba no mu majyepfo ya Afurika byari agatangaza

Adekunle Gold

Ubwo igice cya mbere cya Al Ahly na Fus De Rabat zacakiranye mu mukiro cyari kirangiye Zuba Mutesi yasabye abantu kwereka urukundo Adekunle anamwakira ku rubyiniro.

Uyu mugabo wageze mu Rwanda kuwa 22 Gicurasi 2024 yinjiriye muri Okay indirimbo yatigishije BK Arena akurikizaho Party No Dey Stop yahuriyemo na Zinoleesky asoza na High iri muzigezweho ku isi yakoranye na Davido. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143307/inganzo-ngari-baserutse-nkabanya-afurika-yepfo-juno-kizigenza-azana-shemi-naho-adekunle-at-143307.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)