Ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2024/2025 iziyongeraho miliyari 574.5 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mafaranga ateganyijwe mu ngengo y'imari ya 2024/2025, agera kuri miliyari 3,414.4 Frw azava mu misoro n'amahoro, miliyari 2,970.4 Frw akomoka ku misoro na miliyari 444 Frw ava mu bindi bitari imisoro.

Impano z'amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 725.3 Frw mu gihe inguzanyo z'amahanga zizagera kuri miliyari 1,318.1 Frw, naho inguzanyo z'imbere mu gihugu hamwe n'umutungo faranga bizagera kuri miliyari 232.3 Frw.

Muri rusange, mu ngengo y'imari ya Leta ingana na miliyari 5,690.1 Frw izakoreshwa mu mwaka wa 2024/2025, agera kuri 60% akomoka imbere mu gihugu bikaba ari ubwa mbere bigeze kuri icyo kigero, nk'uko Minisitiri Ndagijimana yabitangaje.

Ati 'Bigaragara ko ubukungu bwakomeje kuzamuka kandi ku kigero cyo ku rwego rwo hejuru muri iyi myaka 30 ishize[...] Inzego nk'inganda na serivisi zigenda zitera imbere cyane, ariko ni nacyo cyerekezo cy'igihugu.'

Uburyo ingengo y'imari ya Leta ya 2024/2025 izakoreshwa harimo agera kuri miliyari 3,466.3 Frw bingana na 60.9% azakoreshwa mu ngengo y'imari isanzwe na miliyari 1,992.3 Frw bingana na 35% azakoreshwa mu ngengo y'imari y'iterambere.

Andi mafaranga ateganyijwe gukoreshwa harimo, miliyari 39.8 Frw azakoreshwa mu migabane ya Leta itandukanye mu ishoramari, miliyari 60.7 Frw azakoreshwa mu ishoramari rya Leta, miliyari 80 Frw azakoreshwa mu kwishyura ibirarane ndetse na miliyari 51 Frw azakoreshwa mu bwizigame bwa Leta.

Ibikorwa by'ingenzi byagenewe ingengo y'Imari mu nkingi yo kwihutisha iterambere ry'ubukungu birimo kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, bizagerwaho binyuze mu kongera ikoreshwa ry'inyongeramusaruro, kongera ubushobozi bw'ububiko bw'ibinyampeke, inguzanyo ku bahinzi, guteza imbere umusaruro wa kawa n'icyayi no kongera umusaruro w'ibikomoka ku matungo.

Minisitiri Ndagijimana kandi yavuze ko Hazibandwa no guteza imbere inganda, serivisi ndetse n'ishoramari, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kubyongerera agaciro ndetse no gukomeza guhanga imirimo binyuze mu kunoza gahunda yo gutanga ubujyanama mu ipiganwa ku nganda nto n'iziciriritse.

Yagaragaje kandi ko hazibandwa no ku bikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije n'umutungo kamere, ingufu, amazi isuku n'isukura, guteza imbere imijyi n'imiturire y'icyaro, gutwara abantu n'ibintu n'ibindi.

Ku byerekeye ingengo y'Imari isanzwe, inzego za Leta zahawe ingengo y'Imari ituma zishobora gukomeza gukora inshingano zazo bigendanye n'ingamba zo gukoresha amafaranga mu buryo bukwiye (rationalization strategy).

Ingengo y'imari yagabanyijwe mu nkingi eshatu ari zo inkingi yo kwihutisha iterambere ry'ubukungu, inkingi yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ndetse n'inkingi y'imiyoborere myiza.

Mu nkingi igamije kwihutisha iterambere ry'ubukungu budaheza, bushingiye ku rwego rw'abikorera, ubumenyi n'umutungo kamere w'igihugu. Ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro byagenewe amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 3,393.6 bingana na 59.6%.

Ibikorwa bikubiye mu nkingi y'imibereho myiza byagenewe amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 1,511.7.0 bingana na 26.6% by'Ingengo y'Imari yose y'umwaka wa 2024/2025.

Naho Ibikorwa bikubiye mu nkingi y'imiyoborere myiza byagenewe amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyari 784.7 bingana na 13.8% by'Ingengo y'Imari yose y'umwaka wa 2024/2025.

Umushinga w'itegeko rigena ingengo y'Imari ya Leta ya 2024/2025 wemejwe n'Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, uhita woherezwa muri komisiyo kugira ngo iwusuzume.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingengo-y-imari-ya-leta-y-umwaka-wa-2024-2025-iziyongeraho-miliyari-574-5-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)