Ingengo y'imari mu byatumye Amavubi y'abafite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 9 Werurwe ni bwo habaye tombora y'uko amakipe azahura muri iyi mikino y'igikombe cy'Afurika, tombora yabereye mu gihugu cya Misiri. Iyi mikino yagombaga gutangira tariki 19 ikagera tariki 28 Mata 2024, yaje gusubikwa kuko ibihugu byinshi bitari byiteguye, ishyirwa tariki 18 kugera 29 Gicurasi uyu mwaka.

Amakipe atandukanye yo mu karere nka Kenya n'u Burundi yariteguye ndetse yitabira iyi mikino, ariko u Rwanda ruri no mu bihugu bikomeye muri Afurika birangira rutitabiriye.

Mu gushaka kumenya impamvu yatumye u Rwanda rutitabira iyi mikino, InyaRwanda yabajije abo bireba ihera ku muyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru w'abafite ubumuga mu Rwanda, Rugwiro Audace avuga ko nabo batunguwe no kuba bataritabiriye iyi mikino.

Yagize ati: "Natwe twaranguwe kubona tutaritabiriye iyi mikino, twari tuzi ko buri kimwe cyakozwe, gusa Minisiteri ya siporo yatubwiye ko iryo rushanwa barimenyeshejwe batinze batabona ubushobozi bwo gutanga ngo turyitabire."

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu bavuga ko bari bafite amahirwe yo kuzitabira n'imikino y'igikombe cy'Isi kuko bari bizeye kuzaza mu kakipe 5 ya mbere muri Afurika 

InyaRwanda yashatse kumenya icyo Minisiteri ya siporo ibivugaho, tuganira na Gervais Munyanziza ushinzwe amakipe y'igihugu, adutangariza ko iyi mikino bayimenye bakererewe.

Yagize ati: "Mbere na mbere iyo abantu bafite ibikorwa biba byarashyizwe ku murongo. Ni ukuvuga ngo niba ingengo y'imari ya Leta itangira muri Nyakanga itariki ya mbere, amashyirahamwe yose tuba twarayasabye gutanga ibikorwa bazakora, icyo gikorwa rero ntabwo cyari kirimo. 

Murabyibuka ko ubushize bari baragiye muri Ghana kuko ni cyo gikorwa cyari cyarateguwe nyuma yaho iyo mikino yarabatunguye barabyohereza biraza ariko bitarateganyijwe mu ngengo y'imari, kandi ingengo y'imari ya Leta igira uko ikora, iyo niyo mpamvu yabaye."

Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru mu bafite ubumuga byari kuba ari uba mbere yitabiriye iyi mikino, ikaba yari yarisanzwe mu tsinda rya Kane iri kumwe na Tanzania Serra Leone na Angola.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143212/ingengo-yimari-mu-byatumye-amavubi-yabafite-ubumuga-atitabira-igikombe-cya-afurika-143212.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)