Intanga ngabo zikomeje kugabanyuka biteye impungenge: Ibyo ugomba kwitaho mu kuzibungabunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intanga zifite ubuzima bukemangwa na zo ziri mu bitera ibibazo cyane kuko ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko mu myaka 50 ishize, intanga ngabo ku Isi zagabanyutse ku kigero kirenga 50%, ibiteye inkeke ku rugero ruri hejuru.

Ibibazo by'imihindagurikire y'ibihe, ibyo abantu barya n'indi myitwarire idahwitse, ni byo ntandaro iganisha ku irumba ry'izi ntanga

Ubusanzwe umugabo bivugwa ko afite intanga nke mu gihe amasohoro asohoye adashobora kubonekamo nibura intanga ngabo zigera kuri miliyoni 15 muri mililitiro imwe.

Iyo ari nke biba bisobanuye ko n'amahirwe yo gutera inda aba ari make ha handi bisaba umuntu gutegereza igihe kirekire hakaba n'ubwo bidakunze ko abona umwana.

Ku rundi ruhande ariko abahanga bagaragaza ko umugabo ashobora kugira imyitwarire ishobora gutuma intanga ze zikomeza kurumbuka ndetse zigakura neza ha handi gutera inda biba ari ugukozaho.

Bagaragaza ko kugira ibilo bikwiriye hirindwa umubyibuho ukabije ari bimwe bifasha mu kurumbura intanga, kuko ibilo byinshi bituma umusemburo wa testosterone ufasha mu ikorwa ry'intanga no kuzikuza, utavuburwa neza.

Ibilo byinshi bishobora gutera nyirabyo ibibazo mu mubiri ha handi ibinure biba byinshi ubundi ukiremamo ubwirinzi kuko uba wumva watewe.

Ubwo bwirinzi buza bwica icyo ari cyo cyose umubiri wikanze bikagera no ku tunyangingo tw'intanga.

Bituma intanga zitakaza umwimerere, kwihuta kwazo bikagenda nka nyomberi, ubundi kubyara bigatangira kuba ibibazo cyane.

Kuri iyi nshuro kurya indyo yuzuye, ukibanda ku mboga n'imbuto, ibinyampeke birimo n'ubunyobwa, kwirinda ibiryo byaturutse mu nganda, ibinyamavuta menshi n'ibinyobwa byiganjemo isukari itari umwimerere, bifasha mu kugabanya ibilo no kongera intanga.

Ibi bijyana no gukora imyitozo ngororamubiri kabone n'iyo yaba iminota 30 gusa ya buri munsi, kuko ibilo bike wagabanyije bigira icyo byongera mu kuzamura ubuzima bwiza bw'intanga.

Kwirinda stress na byo ni ingenzi mu kubungabunga intanga.

Iyo ibaye karande ituma intanga zidakorwa neza, abahanga mu by'ubuzima bw'imyororokere bakavuga ko umugabo agomba kubyitaho, stress zikagabanywa.

Ufite stress umubiri we urekura imisemburo yo kuyirwanya izwi nka cortisol na adrenaline, yaba myinshi, bikabangamira imikorere y'ibindi bice harimo n'ikorwa ry'uwa testosterone ufasha mu ikorwa ry'intanga.

Ikindi ni uko stress yabaye karande ku mugabo ikumira amaraso agana mu bugabo hanyuma umwuka mwiza wa oxygène ntugeremo neza, intungamubiri zifasha mu ikorwa ry'intanga zikaba iyanga.

Gukora yoga, kujya ahantu hatuje hagufasha gukira iyo stress, byakwanga ukajya kwa muganga bikurinda stress, ubundi intanga zikororoka sinakubwira.

Gufata ikiruhuko gihafije ku masaha ari hagati y'arindwi n'umunani na byo biri mu buryo butangwa n'abaganga nka bumwe mu bufasha kubungabunga intanga.

Kudasinzira bihagije bituma umubiri udakora testosterone ihagije, ibituma n'intanga zidakorwa ku buryo bukwiriye, abahanga bakavuga ko kuruhuka binatuma umubiri ugeza amaraso mu bice bitandukanye no mu bugabo hadasigaye.

Kubungabunga intanga zawe bisaba guca ukubiri n'inzoga kuko zigabanya ikorwa rya wa musemburo wa testosterone.

Alcohol nyinshi igira uruhare rutaziguye mu kwangiriza utunyangingo tugize intanga, kwihuta kwazo mu gihe zigiye guhura n'igi ry'umugore bigakendera.

Ka manyinya kenshi kandi kazamura ikorwa ry'umusemburo wa estrogen ufasha abagabo cyane mu kuzamura umurego w'igitsina mu bihe by'imibonano mpuzabitsina.

Iyo estrogen iburizamo ikorwa rya testosterone na none kandi intanga zikaba iyanga.

Kunywa urumogi n'itabi muri rusange na byo biri mu bya mbere byica ku rugero rwo hejuru intanga, ndetse bikabangamira ikorwa ryazo ku rugero rwo hejuru, bityo kuba umuntu yatera inda bikaba kure nk'ukwezi.

Itabi ryiganjemo uburozi bwangiriza intanga mu miterere, zikaba zidashobora koga neza mu masohoro n'andi matembabuzi yo mu mubiri ngo zigere ku igi ry'umugore.

Abahanga bavuga ko na ryo ribangamira umusemburo wa testosterone umwe twavuze ko ari wo nkingi mwamba mu ikorwa ry'inytanga.

Ibi bigaragaza ko kwiyemeza kurireka ari icyemezo kidafasha mu kurinda ingingo nk'ibihaha gusa, ahubwo uba uharura inzira nziza izakugeza ku kuzukuruza mu gihe nta bindi bibazo bije.

Ibindi bifasha kubungabunga intanga ni ibyo hanze y'umubiri birimo kurinda gushyira ubugabo ahantu hashyuha cyane, bigasaba ko igice cy'umubiri kibarizwamo udusabo tw'intanga (scrotum) guhorana ubuhehere.

Birabujijwe kwambara utuntu dufashe umubiri cyane dutuma hariya hantu hadahumeka neza, kwirinda koga amazi ashyushye cyane haba mu bwogero cyangwa muri sauna.

Abaganga bagaragaza ko umuntu agomba kwibuka no gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye kuko indwara umuntu yandururiramo na zo zigira uruhare mu kwangiriza intanga, aho byananiranye umuntu akajya kwa muganga.

Intanga ngabo zikomeje kugabanyuka ubutitsa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-50-zagabanyutseho-50-ibyo-ugomba-kwitaho-ubungabunga-intanga-ngabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)