Iki cyemezo cyiswe 'The EDGE (Excellence in Design for Greater Efficiencies)', ubusanzwe gitangwa ku rwego mpuzamahanga, kigatangwa ku nyubako zubatswe mu buryo burengera ibidukikije, mu murongo wa gahunda wo gukangurira ibigo byubaka gucika ku buryo bwa gakondo.
Guteza imbere iyubakwa ry'inzu zitangiza ibidukikije kandi byanatangiye gushyigikirwa na Leta y'u Rwanda, ku ikibitiro hatangiza gahunda yiswe 'Green Building Minimum Compliance System: GBMCS'.
Inyubako y'Icyicaro Gikuru cya I&M Bank Rwanda PLC yegukanye icyemezo cyatanzwe na IFC ku bwo kuba yubatswe mu buryo burondereza ingufu ku kigero cya 58%, kurondereza amazi ku kigero cya 51%, no kurondereza ku kigero cya 21% ingufu zose zayikoreshejweho yubakwa.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yatangaje ko yishimiye iki gihembo I&M Bank yahawe, ndetse ko iyi banki yiteguye kugira uruhare muri gahunda zose zifitiye akamaro abagenerwabikorwa bayo ndetse n'abandi muri rusange.
Ati ''Muri I&M Bank, dufite ubushake bwo kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere mu mikorere yacu ndetse no kuzana impinduka nziza mu mibereho y'abagenerwabikorwa b'ibyo dukora. Icyemezo cyahawe inyubako y'icyicaro gikuru cyacu ni igihamya cy'uruhare rwacu mu kurengera ibidukikije ndetse no gufata inshingano mu mikorere.''
Ibi kandi byashimangiwe n'Umuyobozi wa IFC muri Afurika y'Iburasirazuba, Mary Porter Peschka, watangaje ko iki cyemezo cyahawe I&M Bank (Rwanda) PLC kinagaragaza uruhare rw'iyi banki mu iterambere ry'u Rwanda.
Ati ''Dutewe ishema no guhemba I&M Bank Rwanda tukayiha icyemezo cya 'EDGE Advanced Certification', mu guha agaciro intambwe yateye mu iterambere no kurengera ibidukikije. Iyi ntabwe igaragaza uruhare rw'ubuyobozi bwa I&M Bank mu guteza imbere iyubakwa ry'inzu zitangiza ibidukikije, ndetse no mu iterambere ry'ahazaza h'u Rwanda.''
Bimwe mu byagendeweho kugira ngo inyubako ya I&M Bank (Rwanda) PLC ihabwe iki cyemezo, ni uko yubatswe mu buryo burongereza amazi ayikoreshwamo mu bikorwa bitandukanye nko mu bwiherero, ibigira uruhare mu kutayasesagura.
Iyi nyubako kandi ifite uburyo bufasha mu kurondereza ingufu z'amashanyarazi ikoresha, kuko ifite uburyo bukoresha ingufu zisubira bwa 'solar photovoltaic (PV)' bwo gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba, n'ibindi bitandukanye birengera ibidukikije.