Ishimwe kuri Muragijimana usoje Kaminuza nyuma y'ubuzima bugoye bwatumye aba umukozi wo mu rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni intsinzi ikomeye agezeho nyuma y'ibihe bigoye yagiye anyuramo birimo no kuba umukozi wo mu rugo kugira ngo abashe kubaho.

Muragijimana avuka mu muryango w'abana batandatu mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Kayumbu.

Kuri uyu wa Kane ubwo yari amaze guhabwa impamyabumenyi ye, yabwiye IGIHE ko mu 2012 ari bwo yasoje amashuri abanza ariko ntiyakomeza ayisumbuye bitewe n'amikoro make yo mu muryango we kuko yakuze se ari muri gereza, bitabwaho na nyina gusa.

Muri uwo mwaka Muragijimana yaje kubwirwa na mubyara we ko yaza i Kigali akamufasha kuhakomereza amashuri ataha iwe ariko ahageze asanga ni ukumukoresha akazi ko mu rugo ibyo kwiga nta birimo.

Akazi ko mu rugo yagakoze mu gihe cy'umwaka n'igice kugeza mu 2014 ibyo kwiga yaranabyikuyemo nyuma nibwo yaje kumenya ko hari akazi kwa Kabagambe Ignatius usigaye ari Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, ajyayo.

Kabagambe avuga ko Muragijimana yagombaga kujya akora akazi ko mu rugo ariko babona atagashoboye neza bituma bashaka kumenya neza ubundi amakuru y'umwana w'imyaka 14 ukora yakabaye yiga.

Ati 'Ni umwana twahuye aje iwacu aje gushaka akazi uwo kera bitaga indushyi kandi koko nta muntu waba atari indushyi ngo ajye gushaka akazi afite imyaka 14. Nyuma y'amezi abiri adukorera twahise tubona ko biteye isoni tutakoresha umwana ungana gutyo wakabaye ari mu ishuri nk'abacu'.

Kabagambe yaganirije Muragijimana, amubwira ko impamvu atiga ari ubushobozi buke bw'umuryango we.

Ati 'Umutima wa kimuntu waraje nti 'ko utari mu ishuri kubera amikoro uwagufasa wagenda ukiga?', ati 'nakwiga nkigira iwacu'. Naramubwiye nti 'taha nzajya ngufasha' aragenda ariko we yakekaga ko ndi guhunga gukoresha umwana utujuje imyaka ngo ntazahanwa n'amategeko, ariko nari mbimubwiye nzi ko nzabikora'.

Muragijimanan avuga ko yasubiye mu rugo aragenda ariga ahereye mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye asoza icyiciro Rusange afite amanota meza ndetse atsinda n'ikizamini cya Leta gisoza icyo cyiciro.

Ati 'Mu cyiciro rusange ni we wanyishyuriye amafaranga y'ishuri yose. Nyuma ngeze mu mwaka wa kane naje kubona umushinga unyishyurira amafaranga y'ishuri ariko Kabagambe yampanga ibikoresho byose, amafaranga yo kwitwaza ndetse nanigaga kure yampaga amafaranga yo kujya kwivuza'.

Muragijimana avuga ko mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye yize ibijyanye n'ubudozi aza no kugira amahirwe agisoje abona buruse ya Leta ndetse n'amasomo ajyanye n'ibyo yari asoje kwiga, hahita hafungurwa ishami rijyanye nayo muri Rwanda Polytechnic.

Yavuze ko ibyo aminujemo nk'umwe mu ba mbere basoje kubyiga mu Rwanda yiteguye kubyifashisha mu guhanga udushya mu bijyanye n'imyambarire ariko ishingiye ku bikorerwa mu Rwanda.

Yashishikarije kandi abana b'abakobwa kwitinyuka kuko na bo bifitemo ubushobozi buhagije bwo kugera ku nzozi zabo.

Yavuze ko Kabagambe yamubereye umubyeyi mu buryo bukomeye ndetse ko uretse kuba abimushimira yanamwigiyeho umutima wo gufashanya.

Kabagambe Ignatius avuga ko ari ishimwe rikomeye cyane kuba yarafashije umuntu kuva mu buzima bubi akabasha kugera ku ntambwe ikomeye mu buzima bwe.

Ati 'Ni ibyishimo bikomeye cyane mfite ku mutima byo kuba naragize igishoro cyo gufasha umuntu ntanazi ibizavamo ariko ubu hakaba havuyemo imbuto nziza bihambaye. Ni umwana wari indushyi ariko ubona atari umwe wo ku muhanda w'inzererezi'.

Kabagambe kandi avuga ko umutima wo gufasha uwo utazi mutanafitanye isano y'amaraso ari ikintu cyanaranze abagiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu kuko batabikoreraga abavandimwe cyangwa inshuti ahubwo byari ukugira umutima wo kwitangira abandi.

Yasabye kandi abantu kugira umutima urangwa no gufasha abandi kuko ari igikorwa cyubaka ubugiraneza bukomeza mu bantu kuko na we yigeze gufashwa n'umuntu mu buryo bwo kwiga kandi nta kintu amwitezeho.

Muragijimana avuga ko imbaraga nyinshi agiye kuzishyira mu guhanga udushya mub by'imideli
Muragijimana Renathe asoje amasomo ye muri Rwanda Polytechnic
Ababyeyi ba Muragijimana ndetse na Kabagambe wamubereye undi mubyeyi atamuzi
Muragijimana avuga ko nyina yabareze igihe kinini se afunze, amikoro akajya aba makeya
Muragijimana na Kabagambe wamufashije gukomeza amashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-kuri-muragijimana-usoje-kaminuza-nyuma-y-ubuzima-bugoye-bwatumye-aba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)