Ishimwe ry'impunzi z'i Mahama ku Rwanda rwabafashije kwigira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje ku wa 28 Gicurasi 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kirehe. Iri murikabikorwa ryagaragayemo ibikorwa byinshi byaje kumurikwa n'impunzi zo mu nkambi ya Mahama bagiye bageraho bafashijwe na Leta y'u Rwanda binyuze mu bafatanyabikorwa bayo.

Niyongabo Tharcisse waturutse muri Congo uba mu nkambi ya Mahama, akaba akora umwuga w'ubuvumvu, avuga ko bishimiye uburyo u Rwanda rubafasha mu kwiteza imbere aho kurindira bwa bufasha bahabwa na HCR gusa.

Ati 'Ubuvumvu bunyinjiriza nibura miliyoni ku mwaka, ni amafaranga atari make kuko amfasha mu gutunga umuryango wanjye ubu iwacu ntiwabona umwana wagwingiye turakataje mu iterambere kandi n'abana banjye bariga neza ntabwo. Igituma nshima Leta y'u Rwanda rero ni uko batwakiriye bakaduha abafatanyabikorwa badufasha mu gutera imbere umunsi ku munsi tutarindiriye ya mafaranga duhabwa buri kwezi.'

Mukobwajana Anitha usanzwe acuruza inkweto n'ibitenge mu nkambi ya Mahama, yavuze ko abasha kubona amafaranga yo gutunga umuryango we ndetse akanabona nibura inyungu y'ibihumbi hagati ya 10 na 15 Frw buri kwezi.

Ati 'Ubu turiho neza nta kibazo na kimwe dufite. Ikindi nshimira iki gihugu ni uko bemeye kutuvanga n'abandi baturage basanzwe baturiye inkambi, byatumye tumenya guhinga. Abenshi dufatanya guhinga imirima yabo tugasarurira hamwe bigatuma tutiringira ya mafaranga duhabwa na HCR gusa.'

Kwizerimana Beatrice wavuye mu gihugu cy'u Burundi akaza guterwa inda afite imyaka 18, yavuze ko byari ibintu bikomeye cyane kuko byatumye ata ishuri. Ngo binyuze mu mushinga Alight Rwanda. Yafashijwe kwiga gukora isabune yaba iy'amazi ndetse n'isabune ikomeye bimufasha kubona amafaranga.

Ati 'Ubu ku kwezi iyo twacuruje neza tubona ibihumbi 300 Frw. Icyo bidufasha ni ugutunga imiryango yacu ndetse tukanakomeza kubona igishoro gituma dukomeza gukora. Icyo dushimira u Rwanda ni uko twabonye ubuhungiro, tukabona umutekano ndetse tukanabona ibyo dukora.'

Dusenge uri mu bantu bafite ubumuga bavuye mu gihugu cy'u Burundi, uri mu rubyiruko rutunzwe no kugurisha ibihumyo. Yavuze ko iyo byeze bashobora gukuramo ibihumbi 500 Frw abafasha mu gukemura ibibazo by'imiryango yabo.

Uyu mukobwa yashimiye Leta y'u Rwanda yemeye kubakira ndetse ikanabashakira abafatanyabikorwa benshi batumye bitinyuka bakigira icyizere cyo kubaho kandi neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko icyiza bishimira ari uko abafatanyabikorwa benshi bakorera ibikorwa mu nkambi usanga bahuza abayirimo n'abaturage basanzwe bayituriye. Yavuze ko iyo mikorere ifasha impunzi n'abaturage basanzwe mu gusangira ubumenyi no kwigiranaho ibyiza.

Kugeza ubu inkambi ya Mahambi ibarizwamo abaturage ibihumbi 63 barimo impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'abandi baturutse mu gihugu cy'u Burundi.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko bishimira ko abaturage baturiye inkambi bafatanya n'abayituyemo mu bikorwa by'iterambere
Abakora imigina ivamo ibihumyo bishimira ko ibaha amafaranga
Kwizerimana Beatrice avuga ko gukora amasabune bibinjiriza amafaranga menshi
Mukobwajana Anitha yishimira ko yahawe igishoro agacuruza
Impunzi zibarizwa mu nkambi ya Mahama zishimira iterambere bagezeho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-impunzi-z-i-mahama-zakuye-amaboko-mu-mifuka-zikiteza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)