Depite Mukabalisa Donatille agaragaza ko mu gihe amaze mu Nteko nk'umuyobozi wayo ndetse n'umudepite muri rusange yishimara ibyo Guverinoma y'u Rwanda yabashije kugeraho bigizwemo uruhare na buri wese.
Mu kiganiro na IGIHE yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo uko abona inshingano z'Inteko mu guhagararira abaturage, imyiteguro y'amatora mu ishyaka PL abereye umuyobozi ndetse n'izindi ngingo zinyuranye.
IGIHE: Imyiteguro y'amatora ihagaze ite muri PL?
Donatille Mukabalisa: Nk'uko mubizi muri Nyakanga 2024 hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite natwe muri PL twiteguye neza. Igihe cyose iyo hari amatora, umutwe wa Politiki ikintu cya mbere utekerezaho, ni ukuvuga ngo ese ko ngiye gusaba amajwi Abanyarwanda nzagenda mbagaragariza iki?
Ikintu utegura ni gahunda ya Politiki ikubiyemo ibyo uteganya kuzabagezaho.
Natwe twateguye neza gahunda yacu, imigabo n'imigambi ya PL n'ibyo duteganya kugeza ku Banyarwanda kuva mu 2024-2029 muri iyo manda y'imyaka itanu. Bishingiye ku nkingi y'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage ndetse n'imiyoborere myiza.
Umutwe wa Politiki wose uba ufite inshingano yo kugeza Abanyarwanda ku iterambere rirambye kugira ngo bagire imibereho myiza, batekanye, bari mu gihugu cyiza gifite iterambere ryihuse kandi rirambye.
Ibyo byose bishingira ku cyerekezo twihaye twese nk'Abanyarwanda waba uri mu mutwe wa Politiki cyangwa utawurimo, icyerekezo twagizemo uruhare ni icya 2050, ariko hari n'izindi gahunda z'iterambere rirambye tugomba kugeraho nk'igihugu ndetse no ku rwego rw'Isi hari icyerekezo 2063 ibyo byose rero nibyo twashingiyeho.
Ni byo tuzereka abanyarwanda kugira ngo bazaduhundagazeho amajwi badutore tubashe kugira uruhare mu kugira ngo tuzagere ku ntego twihaye nk'abanyarwanda bose.
Twabonye mwarahisemo kuzashyigikira Paul Kagame. PL nk'ishyaka riri mu akomeye mu Rwanda mubona mudakwiriye gutanga umukandadida wanyu, aho gushyigikira uw'irindi shyaka?
Kuba umutwe wa Politiki washyigikira undi mukandida watanzwe n'undi mutwe ntabwo ari mu Rwanda honyine bibaho.
Ishyaka PL twahaye uburenganzira abayoboke bwo kwihitiramo, twarababwiye duti murabona twatanga umukandida, Ese yaba ari inde mu ishyaka PL? Ariko bo bagira amahitamo kandi turayubahiriza. Bahisemo gushyigikira umukandida watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi ari we Paul Kagame.
Mu bafashe ijambo bari bafite byinshi bashingiyeho buri wese wafataga ijambo yagaragazaga impamvu yumva tugomba gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi natwe akaba uwacu bashingiye ku byiza yagejeje ku gihugu n'icyerekezo cyiza dufite.
Iyo ujya kureba Umukuru w'Igihugu uravuga ngo Abanyarwanda bakeneye iki? Ariko hari n'ubundi busesenguzi ugomba gukora mu rwego rugari. Ese Abanyarwanda bakeneye iki? Igihugu cy'u Rwanda gikeneye iki? Ukareba ibyo byose bikenewe ukibaza uwaba arusha abandi ubushobozi kugira ngo kizabashe kubigeraho. Nyiri amaso yerekwa bike ibindi akirebera, nta muntu utishimira aho tugeze nk'igihugu ukurikije aho twavuye.
Iyo urebye ibibazo by'inzitane twari dufite nyuma y'aho Perezida Paul Kagame ahagarikiye Jenoside akabohora igihugu cyacu cyari cyarokamwe n'ibibi byose bishoboka, urebye muri izo nkingi zose navuze n'icyerekezo dufite ukavuga uti nta mpamvu yo guhindura ikipe itsinda.
Aho yatuvanye niho habi hashoboka hashobora kuba harabayeho, aho tugeze uyu munsi ni heza kandi uretse natwe n'amahanga arabitangarira, yibaza ukuntu urebesheje amaso avuga ko ari igihugu cyari cyarapfuye ariko kikazuka abantu bakongera kwiyubaka, bakagaragaza kwihangana gukomeye no kwirenga byose tubikesha ubuyobozi bwiza.
Ubwo buyobozi bwiza rero twumvaga dukeneye ko akomeza akatuyobora kugira ngo tugere aho twifuza ndetse tunarenge, tugire urufatiro rukomeye cyane n'inkingi zikomeye ariko tunafatanya na we muri byose.
Mu 2010 mwari muhagarariwe mu matora y'Umukuru w'Igihugu, Ese umusaruro udashimishije mwagize ni wo watumye mufata umurongo wo gushyigikira Paul Kagame?
Uko igihugu gihagaze, akarere, n'Isi muri rusange nabyo ugomba kubireba kuko ubu Isi yabaye nk'umudugudu. Ni ukuvuga ngo ugomba kureba inyungu z'igihugu n'inyungu z'Abanyarwanda.
Ibyo byose twarabirebye tubona umukandida ukwiye ari ugushyigikira Paul Kagame ariko bitabujije ko natwe turi gutekereza kuvuga ngo twiteguye dute kugira ngo natwe ubutaha tuzatange umukandida.
Mubona umusimbura wa Perezida Kagame ashobora kuva muri PL?
Ibyo ni ibintu tuzareba kuko ni ibintu tugomba kwitegura bihagije ubwo igihe nikigera muzabimenya.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ishyaka PL ryarakoraga cyane, ariko ubu hari benshi bibaza uyu munsi icyo mukora cyatuma umuntu udafite umutwe wa Politiki yifuza kwinjira muri PL, aba bantu mwabasubiza iki?
Ishyaka PL ryatangiye ku itariki ya 14 Nyakanga 1991, ngira ngo muri uku kwezi kwa Karindwi tuzaba twujuje imyaka 33. Yatangiye mu bihe bitoroshye byari bikomeye bya Politiki ndetse ifite n'imbaraga nyinshi rwose ifite n'intego nziza.
Yaharaniraga ukwishyira ukizana kwa buri muntu kutari guhari mu Banyarwanda, iharanira ubutabera bwari nta nabwo n'amajyambere.
Iyo uri mu gihugu kibuza abantu uburenganzira bwabo, ntibabone ubutabera, ntibabone uko bakora icyo bumva kibanogeye gishobora kubateza imbere.
Mu gihugu hari ihezwa rikomeye, guhonyora uburenganzira bw'Abanyarwanda bamwe ntabwo ushobora kuvuga ngo icyo gihugu cyacitsemo ibice ngo cyatera imbere.
Ku biharanira muri icyo gihe kitari cyoroshye nk'icyo ntabwo byari byoroshye, twarakomeje ariko ubutegetsi bwa Habyarimana bwabonye imbaraga Ishyaka PL ryari rifite buricamo kabiri havuka igice kimwe cya PL Power gishingiye ku moko ariko abandi turakomezanya n'imbaraga twari twatangiranye.
Birumvikana Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye benshi cyane bari mu Ishyaka PL, ariko ababashije kurokoka twongeye kwivomamo izindi mbaraga biri mu buryo bwa Politiki bwashyiraga hamwe Abanyarwanda, bwarwaniraga ko twongera tukunga ubumwe bwari bwarasenyutse.
Urumva ko twari dufite uburyo n'aho dukorera hatuma noneho za mbaraga zacu dukomeza kuzizamura kugira ngo tubashe gufatanya n'abandi Banyarwanda kongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse, kongera kugiteza imbere, kubaka Umunyarwanda ariko tugakomeza no mu cyiciro gikurikiyeho cyo guharanira iterambere rirambye tukaba twishimira ko ibyo twagezeho twabigizemo uruhare.
Mu maze imyaka 11 muyoboye Inteko, iyo musubije amaso inyuma ni iki mwishimira Inteko yakoze cyahinduye ubuzima bw'abaturage?
Iyo tuvuga mu Nteko ntabwo umuntu aba yireba wenyine, ngo uvuge nk'umuyobozi cyangwa se urebe nk'Inteko ishinga amategeko kuko umuntu aba afite abo bakorana.
Inteko Ishinga Amategeko ifite inzego zitandukanye hari hari Inteko Rusange nk'urwego rukuru, Inama y'Abaperezida, imirimo ibera muri za komisiyo zitandukanye rero dukora dufatanyije twese.
Ku birebana n'inshingano zayo zo gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma ibyo byose turabikorana.
Ibyo twagezeho rero nk'igihugu byose turabyishimira kuko twebwe twakoze inshingano zacu nk'Inteko Ishinga Amategeko ariko dufatanya n'izindi nzego.
Niba tuvuga ngo turashyiraho amategeko burya ashyirwaho mu rwego rwo kugira ngo za Politiki ziba zarashyizweho zibashe gushyirwa mu bikorwa, amategeko ajyaho hari ibibazo agomba gukemura.
Iyo ugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ni ukuvuga ngo hari gahunda nk'iy'imyaka irindwi ishize, icyerekezo cya 2050, ibyo byose abagize Inteko baba bagomba guhora bagenzura kugira ngo barebe ko ibyo Abanyarwanda bagomba kugeraho byagezweho bikwiriye kandi hakagira impinduka zigaragara mu mibereho y'umunyarwanda.
Niho ubona duhamagara abo bireba. Niyo ubahamagaye ukabagaragariza ibikwiye gukorwa n'ubundi dufatanyije twese ngo tubikore ntabwo dushobora kugera ku byo twishimira ko uyu munsi twagezeho.
Navuga ko ibyo twagezeho twishimira ko twabigizemo uruhare mu nshingano zacu nk'inteko ishinga Amategeko kandi mu nzego zose. Ntabwo twavuga ngo ni twebwe gusa ahubwo twese twarafatanyije.
Tujya tubona hari amategeko ashyirwaho nyuma y'igihe gito akongera akavugururwa, bigenda bite ngo ntihatorwe amategeko ashobora kuramba?
Turi igihugu kiri gutera imbere, iyo ushyizeho amategeko, twebwe buriya ntabwo tugarukira aho ho kuyashyiraho, nyuma y'igihe runaka dusubira inyuma tukagenda tukareba muri ya nshingano yacu yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma tukareba niba amategeko twashyizeho ari gukemura ibibazo byatumye ashyirwaho.
Tureba uburyo ashyirwa mu bikorwa kandi akenshi ni nyuma y'imyaka nk'itatu. Iyo tugiye kugenzura uburyo ashyirwa mu bikorwa, hari ibyo dusanga wenda bidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye cyangwa bidakemura ikibazo cyatumye ayo mategeko ashyirwaho rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko avugururwa.
Turi igihugu gishaka kwihuta, buriya igihe cyose n'iyo wubatse inzu hari aho ugera ukavuga ngo hariya hari ikintu kandi barayishushanyije ureba ariko hakaba aho ugera ukagaragaza ko hari ibyo ushobora kunoza kugira ngo irusheho kuba nziza.
Iyo wubaka igihugu rero hari aho ugera ukagenzura ukavuga uti ibyo turimo birakemura ibibazo byatumye ayo mategeko ashyirwaho? Aho niho tuvugurura. Nta kintu kibi kiri mu kuvugurura, ikibi ni uko wareka ikintu ubona kitagenda neza ukacyihorera ngo kubera ko utavugurura.