Ishuri rya King David ryatsinze amarushanwa ku muco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amarushanwa yateguwe n'Inteko y'Umuco agamije kwimakaza indangagaciro z'umuco Nyarwanda mu rubyiruko, no kumenyekanisha umurage w'u Rwanda mu rwego rwo kuwusigasira.

Icyiciro cya nyuma muri aya marushanwa ku rwego rw'igihugu cyasorejwe mu Ishuri Ryisumbuye rwa Riviera riherereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024.

Abitabiriye aya marushanwa babajijwe ibibazo biri mu byiciro bitatu birimo ibigaruka ku muco byari ku manota 40, ibigarukaga ku murage na byo byatanzwe ku manota 40, ndetse n'ibigaruka ku ndangahaciro z'umuco Nyarwanda byari ku manota 20.

Ishuri ryisumbuye rya King David ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere ritsinda ku manota 85% rigenerwa ibihembo birimo ibihumbi 350 Frw, icyemezo cy'ishimwe n'igikombe. Ni mu gihe ku mwanya wa kabiri haje Ishuri Ryisumbuye rya Riviera ryagize amanota 80%, rigenerwa ibihembo birimo ibihumbi 300 Frw n'icyemezo cy'ishimwe.

Ku mwanya wa gatatu haje Ishuri Ryisumbuye rya Saint Paul International ryatsinze ku manota 72%, rigenerwa ibihembo birimo ibihumbi 200 Frw n'icyemezo cy'ishimwe, mu gihe ku mwanya wa Kane haje Ishuri Ryisumbuye rya Green Hills Academy ryatsinze ku manota 50%, rigenerwa ibihembo birimo ibihumbi 150 Frw n'icyemezo cy'ishimwe.

Mu bindi bihembo kandi ibigo byose byagenewe harimo ibitabo by'imfashanyigisho, ndetse na buri tsinda ry'abanyeshuri bane bahagarariye buri kigo ryemererwa gusura Ingoro Ndangamurage bazahitamo, cyangwa se babishaka bakazisura zose uko ari umunani.

Munyaneza Igisubizo Joy wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye mu Kigo King David cyegukanye igihembo nyamukuru muri aya marushanwa, yavuze ko uretse kubona ibihembo, amarushanwa nk'aya abafasha kumenya Ikinyarwanda kinoze ndetse n'umuco Nyarwanda, ku buryo bazabasha kubyigisha na bagenzi babo b'abanyamahanga.

Ati ''Bidufitiye akamaro kanini ku buryo n'abandi bavuye hanze twabigisha bimwe mu muco wacu nk'Abanyarwanda. […] ikintu bimariye ni uko bimfasha cyane, kuko hari aho nshobora kugera nkagira abandi nigisha.''

Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, yasabye abitabiriye aya marushanwa ko ibyo bungutse bidakwiye kurangirira mu gutanga ibisubizo byiza nk'uko babikoze mu marushanwa, ahubwo ibirimo indangagaciro Nyarwanda batojwe bakabikurikiza no mu buzima bwabo busanzwe.

Ati ''Uyu mwanya rero ni umwanya w'agaciro, ni umwanya ukomeye, aho urubyiruko by'umwihariko rugaragaza ko umuco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda bitazazimira. […] mwebwe abato, ndabwira abarushanijwe n'abandi bari muri iki cyumba, ni mwe mugezweho. Ni mwe mufite inshingano yo kumenya, yo gusobanukirwa neza, kuko igihe cyanyu ni icyo kuzatoza abato bazabakomokaho.''

''Mugomba rero guhererekanya uyu muco, uyu murage n'indangagaciro ku bazabakomokaho, mu buryo bwuzuye. Bitari gusa mu gusubiza ibibazo bikomeye twumvise, ariko no mu mibereho n'imibanire yanyu.''

Iby'ingenzi byari bigamijwe hategurwa aya marushanwa harimo guhugura urubyiruko cyane cyane urwo mu mashuri yisumbuye kugira ngo rumenye umuco Nyarwanda, kumenya indangagaciro n'umurage by'u Rwanda. Intego ya kabiri ni ukugira ngo umuco w'u Rwanda ube umurage uhererekanwa, uko ibisekuru bisimburana.

Mu mwaka wa 2022-2023, amarushanwa nk'aya yakorewe mu ntara enye n'Umujyi wa Kigali agendera kuri porogaramu isanzwe y'igihugu. Ni yo mpamvu mu 2023-2024 hatekerejwe ko yakorerwa no mu mashuri agendera kuri porogaramu mpuzamahanga, kugira ngo na yo agezweho ubwo bukangurambaga.

Ubuyobozi bw'Ishuri ryisumbuye rya Riviera, bwashimiye aya marushanwa yabereye muri iki kigo bunibutsa ko igihugu kitagira umuco gicika, bityo ko amarushanwa nk'aya azagira uruhare mu gufasha Abanyarwanda, no gusigasira umuco wabo.

Habajijwe ibibazo bigaruka ku muco Nyarwanda
Itorero Amaraba ni ryo ryasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Green Hills Academy yaje ku mwanya wa kane
Abanyeshuri ba Saint Paul International bitwaye neza bashimiwe, aho baje ku mwanya wa gatatu n'amanota 72
Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, yasabye abitabiriye aya marushanwa ko ibyo bungutse bidakwiye kurangirira mu gutanga ibisubizo byiza
King David yagukanye igihembo nyamukuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rya-king-david-ryatsinze-amarushanwa-ku-muco-indangagaciro-n-umurage-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)