Ishyaka ritavuga rumwe na Museveni, ibye na Ingabire Victoire – Dr Habineza ku rugendo rwa politiki - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu migambi iri shyaka rifite ni ukongera guhatana ku myanya yose mu matora ateganyijwe mu mezi abiri ari imbere, haba ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu no gushaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Iri shyaka riyobowe na Dr Frank Habineza ubu rifite abakandida 60 bazayihagarira barimo 30 b'abagore n'abandi nk'abo b'abagabo.

Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Dr Habineza yagarutse ku rugendo rwe muri politiki, kuva kuri wa mwana wakuriye mu nka zo mu buhungiro za Luweero muri Uganda kugeza ku guhatanira kuyobora u Rwanda.

Habineza w'i Luweero, rwagati muri Uganda

Depite Habineza wavutse 1977 iyo agaruka kuri ubwo buzima, ni urugendo yerekana ko rwasabaga ibitambo byinshi.

Bwari ubuzima bushaririye. Nyina wari mu Nkambi ya Toro yahuye na se wari mu bice bya Namutamba byabagamo Abanyarwanda benshi, bamubyarira muri ubwo buzima ariko ntibyamubuza gukabya inzozi.

Ati 'Kwari ukubaho uyu munsi utizeye ko ejo buzira. Ni ubuzima twabagamo hamwe n'abandi Banyarwanda bose. Data yarahatanye agura ubutaka ndetse arubaka. Byibuze wenda njye navutse bafite aho kuba bitari muri burende.'

Dr Habineza yavutse ko icyo gihe Uganda yari mu ntambara, aho inyeshyamba za National Resistance Movement, NRM zarwanyaga ubutegetsi bwa Milton Obote.

Icyakomezaga ubuzima ni uko agace iwabo bari batuyemo kitirirwaga Mpandeshatu ya Luweero , ni ko intambara yaberagamo, bagahora bahunga buri munota.

Icyo gihe ngo bakundaga kubona abasirikare bari ku rugamba bacaracara aho bagafata imitungo yabo nk'inka n'ibindi, ibintu bitari byiza ku baturage cyane cyane ku mwana ubyiruka.

NRM yafashe ubutegetsi Habineza ari mu mwaka usoza amashuri abanza. Nyuma gato FPR Inkotanyi yatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, urugamba na bo bagombaga kugiramo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko bari impunzi.

Ati 'Twitabiriye inama z'urubyiruko zitandukanye nk'abakiri bato. Ntubyumve nk'inama zibera ahantu hitaruye heza, ahubwo ni inama zaberaga mu bihuru, tukiga byinshi birimo no kubyina.'

Uretse Intambara muri Uganda, Dr Habineza agaragaza ko Umunyarwanda atari abayeho nk'uko abyifuza kuko bakubitwaga umunsi ku wundi.

Ati 'Kuba Umunyarwanda byari icyaha, nkanjye noneho witwaga Habineza kwihishira ntibyashobokaga. Rimwe numvaga narihindura kuko akenshi bampamagaraga Kanyarwanda, twaba twagiye kuvoma bakagukubita nyamara utazi icyo uzira.'

Ubuhunzi, intambara ya NRM, kuzira kuba Umunyarwanda byose byiyongeyeho no kubura nyina ubwo yari mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.

Byabaye mbombwa ko Habineza w'icyo gihe wari waravukanye n'abakobwa babiri, afatwa n'umwe mu miryango ikomeye yo muri Uganda.

Uwo wari umuryango w'ababaye muri NRM no ku butegetsi bwa Museveni kuko bari bamwe mu bayobozi bakuru, ari naho yakuye intekerezo zo kujya muri politiki.

Dr Frank Habineza yagaragaje uburyo yakuriye mu buzima bw'ubuhunzi muri Uganda ariko ntiyacika intege ubu akaba ari kugera ku ntego yihaye

Gutangiza ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni

Umunyarwanda yabivuze neza ko umuntu icyo azaba bagendana, Dr Habineza we na bagenzi be iyo bari mu yisumbuye batekereje gutangiza umutwe wa politiki ndetse wagombaga kutavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni.

Ati 'Urumva nawe uko byari bimeze. Gutangiza ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi kandi warakuriye mu muryango wabushyigikiraga wanagize uruhare ngo ubutegetsi bujyeho, ndetse uwakureze ari n'umwe mu bayobozi bakuru muri bwo.'

Icyo gihe Dr Habineza wari umaze kuba ikimenyabose bijyanye no gukurira mu muryango uzwi, kujya mu matsinda atandukanye yatumaga amenyekana, yashatse abandi banganaga ishyaka rirashingwa.

Icyo gihe bari abana bo mu miryango ikomeye muri Uganda, ariko bafite ibitekerezo bishya, bamuha umukoro wo kujya gushaka inzira z'uko iryo shyaka ryakwandikwa mu yemewe.

Uyu mugabo yagiye ku mudepite wari ushinzwe kureberera agace yarimo witwaga Emmanuel Kirenga wari Umunyarwanda, ajya iwe, amubwira iby'ishyaka batangije.

Ati 'Icyakora byaramushenguye kuko yari azi umuryango wanjye n'aho nakuriye ariko aravuga ngo nta kibazo. Yari minisitiri ushinzwe ibijyanye n'Itegeko nshinga. Yatugiriye inama yo kujya mu gihugu gushaka imikono y'abaturage. Nari mfite imyaka nka 17.'

Kuko bari mu bihe by'ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, bigiriye inama yo kubanza gusoza amasomo, ishyaka bakazarikomeza ubwo babaga bageze muri Kaminuza ya Makerere.

Icyakora ku bw'amahirwe make ntibyakunze kuko byabaye ngombwa ko agaruka mu rwamubyaye, abandi baratandukana.

Nubwo abari muri iryo tsinda bahiriwe mu yindi mirimo, Dr Frank Habineza ni we rukumbi wakomeje uyu mujyo atangiza ishyaka rya politiki ndetse ritavuga rumwe n'ubutegetsi nk'uko igitekerezo muri Uganda cyari kimeze.

Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa nko mu mpera za Nzeri 1994, Dr Habineza yaje mu Rwanda, aho we na bagenzi be baje mu ikamyo nini, inyuze i Kagitumba, batura i Kayonza h'ubu ahazwi nka Nyamirama.

Muri Werurwe 1995 byabaye ngombwa ko asubira muri Uganda cyane ko amashuri atari yakongera gufungurwa, atekereza ko wenda atashobora kubona n'akazi kuko yari arangije icyiciro rusange gusa.

Ikindi yatekerezaga ko bashobora gushyirwa mu ngabo, agatekereza ko kwinjiramo atararangiza amashuri yisumbuye atagombaga gutanga umusaruro.

Yasubiye mu ishuri muri Uganda akomereza mu mwaka wa kane, amashuri yisumbuye ayashyiraho akadomo, agaruka mu Rwanda.

Yakomereje mu yari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yari iri i Butare.

Ageze i Butare Dr Habineza yakomeje bya bitekerezo bye ariko yiyemeza guha umwihariko ibijyanye n'Itangazamakuru no kwita ku bidukikije.

Mu itangazamakuru yandikiye The NewTimes, icyakora inkuru ze zose ntizasohoka, amaze kubona ko aho bitazakunda ahindurira mu binyakuru bya Rwanda Newsline, Umuseso n'ibindi.

Ni ibintu byamuhaye intekerezo z'uko u Rwanda rwaba rumeze ari nabyo byamuhaye igitekerezo cyo kuba yashinga ishyaka, icyo gihe byari mu 2002.

Yabonye amahirwe yo kujya mu Bwongereza umuryango wamwakiriye asanga ubarizwa mu Ishyaka riharanira kurengera ibidukikike ryitwaga Green Party, ahavana igitekerezo cy'izina y'ishyaka rye.

Yagarutse mu Rwanda ahuza abanyeshuri bigaga ibintu bitandukanye muri kaminuza, abagezaho igitekerezo cyo gushinga ishyaka, barishakira amazina atandukanye nyuma bahitamo Green Party.

Bakomereje mu nzira zitandukanye zisabwa gushinga ishyaka, barangije ibitekerezo byabo babishyira abayobozi ba Kaminuza.

Icyo gihe Dr Habineza yahuye n'uwari umuyobozi wa UNR we n'abandi bayobozi ararisobanurira barabyumva ariko bagiramo impungenge, bamugira inama z'uko byagenda.

Yarahindukiye ibyo yabwiwe abibwira na bagenzi be, biyemeza kuba baretse icyo gitekerezo, Dr Habineza akomereza muri muri FPR Inkotanyi, abandi bajya mu yandi mashyaka.

Mu 2003 harageze amatora y'Umukuru w'Igihugu araba bayagiramo uruhare ararangira mu mutuzo.

Mu 2005 yarangije kaminuza, anahabwa akazi muri Minisiteri y'Ibidukikije, akomereza mu bindi, mu 2007 afata umwanzuro.

Ati 'Wari uwo kubyutsa cya gitekerezo cy'ishyaka. Nari maze kubona ko maze kuba mukuru bihagije nshaka kuzana ikintu gishya. Navuye muri FPR Inkotanyi ku mugaragaro ari bwo natangije ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Democratic Green Party of Rwanda.'

Dr Habineza abona umwe mu byo ishyaka rye ritandukaniyeho n'andi ari ukutijandika mu bugizi bwa nabi, aho andi aba ashaka gukora politiki ishingiye ku bushyamirane no kujya mu mashyamba.

Ati 'Ni politiki twizera ko twakora mu buryo butagamije gutera ubwoba no kutabangamira abandi kabone nubwo tutaba twemera zimwe muri politiki za leta, ntabwo bivuze ko najya kumena ibirahuri, imodoka n'ibindi. Twizera ko twaganira mu buryo bw'amahoro. Ubwo ni bwo buryo twizera.'

Nubwo bagikusanya imigabo n'imigambi bazaserukana mu matora, Dr Habineza agaragaza ko bashaka kugira u Rwanda igicumbi cy'ubuhinzi, ibyo kwishingikiriza ku mahanga bikagenda nka nyomberi.

Ni intego bashaka kuzageraho binyuze muri gahunda zitandukanye nko kureka gukoresha ifumbire mvaruganda hagakoreshwa imborera, kutishingikiriza ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo, kubanza kwihaza mu biribwa masoko akaza nyuma n'ibindi.

Dr Frank Habineza yavuze ko ishyaka yatangije rya Democratic Green Party ubu rigeze ku rugero rwiza ruha urubuga bose, baba abagore n'urubyiruko, akavuga ko kuvuga bitagira ibikorwa ntacyo biba bimaze mu ruhando rwa politiki

Gahunda y'u Rwanda y'ingufu ya nucléaire, umugambi kirimbuzi kuri Dr Habineza

Muri Nzeri 2023 Guverinoma y'u Rwanda yasinye amasezerano na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc yanditswe mu Budage no muri Canada, kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

Icyakora ni gahunda ishyaka Dr Habineza abereye umuyobozi ritigeze ryemeranya na yo kuko ryemera ko ingufu zisubira ari zo nziza cyane kurusha izindi zose abantu batekereza.

Ati 'Twizera ko dufite bene izo ngufu zisubira zihagije ndetse n'aho twazikura. Dufite imishinga myinshi ijyanye no kuzana izo ngufu, dufite amazi ahagije yaduha bene izo ngufu, gaz methane, iz'izuba n'ibindi kuko ntizirangira mu gihe iza nucleaire zirangira.'

Avuga ko ingufu za nucléaire zitari ngombwa mu Rwanda cyane ko zisaba ibindi binyabutabire bishobora no kugira ingaruka ku bidukikije n'ibindi bibazo abona ko ari byo byinshi kurusha ibyiza.

Ati 'Iyo urebye nko mu Buyapani i Fukushima bagize impanuka ku ngufu za nucleaire ubona ko byasabye za miliyari z'amadolari kugira ngo basane ibyangiritse. Twagarutse ku bibazo biri nko muri Ukraine aho ibyabaye byari bikomeye no ku bindi bihugu bya kure.'

Yerekanye ko abana bo muri ibyo bice bavutse bamwe nta ngingo nk'amaguru, amaboko n'ibindi bari bafite kubera uko guhumeka umwuka uturuka kuri izo ngufu, akavuga ko bibaye nko mu Rwanda byashyira ku ibibazo bikomeye.

Ati 'Niba ingaruka zigera mu birometero ibihumbi n'ibihumbi, mu Rwanda bibaye byagenda gute? Mumbwire ibyiza by'izo ngufu ariko munibuke ibibi byazo. Ikibazo kibaye ibyo byiza byose byayoyoka, ingaruka zikagera no mu myaka 50. Mu bindi bihugu bari gushaka uko izi ngufu bazireka none bashaka kuzana ibyo bibazo muri Afurika.'

Dr Frank Habineza ntiyemeranya na Guverinoma y'u Rwanda iherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc kugira ngo ikore igerageza ku ikoranabuhanga ryaganisha ku kuba mu Rwanda hatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire

Igisobanuro cyo kutavuga rumwe na leta mu mboni za Dr Habineza

Inshuro nyinshi iyo ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi bigerageje kwandika ku Rwanda biba bigaragaza ibyo byita politiki mbi, itorohera abatavuga rumwe na rwo, kuniga ubwisanzure bwo kuvuga n'ibindi, akenshi ugasanga bari guha urwaho abashaka guhungabanya umutekano, ubumwe by'Abanyarwanda n'ibindi.

Akenshi iyo byandika bigaruka kuri Victoire Ingabire, abo muri RNC, Me Ntaganda Bernard n'abandi bihisha mu mutaka wo kutavuga rumwe na leta ariko muri rusange ugasanga ari uguheza inguni gusa nta cyiza bifuriza u Rwanda.

Abajijwe kuri iki kibazo, Dr Habineza wabaye mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bw'Isi, agaragaza ko iyo abonye iyo myitwarire imubabaza ndetse akumva ko ari intekerezo nkene.

Yagaragaje ko muri ibyo bihugu iyo bavuga kutavuga rumwe na leta baba bavuga ishyaka ritari muri guverinoma.

Yatanze urugero ku wahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump utavuga rumwe na Joe Biden uri ku butegetsi.

Ati 'Ubu Ishyaka ry'Aba-Républicain ni iritavuga rumwe n'ubutegetsi. Ni cyo bivuze. Mu Bwonegereza ni uko bimeze n'ahandi, ariko iyo bije muri Afurika baba bashaka ko bitandukana, ibintu bitari byo cyane."

Yagaragaje ko bwa mbere bigeze kwihuza na Ingabire Victoire kuko batekerezaga ko batahiriza umugozi umwe mu guharanira impinduka nziza, ariko banzura kwitandukanya na we kubera impamvu zishingiye ku migambi y'uyu mugore n'ingengabitekerezo ze bihabanye n'ibyo ishyaka rye ryizeraga.

Ati "Twabonye ko ibyo atari byo twe twiyemeje, twemeza kuva muri ubwo bwihuze byihuse. Abantu babonye twivanyemo bavuga ko tubaye bamwe n'abo muri FPR Inkotanyi ariko si ko biri. "

Dr Habineza yavuze ko bene abo bantu iyo ubabwiye gukora politiki itagira uwo ihungabanya batabyumva neza, ahubwo bagahora bashyize ubushyamirane imbere.

Icyakora agaragaza ko muri Democratic Green Party of Rwanda bo bashaka politiki ituma baturage batekana " bitari kwa kumena amadirishya ukagira ibintu akaduruvayo."

Ati " Ubu abaturage baratuje babona ko kujya mu ishyaka ryacu ntacyo bibatwaye. Bafite ibitekerezo by'iterambere ry'abaturage. Ni ibyo dushaka. Dutanga ibitekerezo bitandukanye, ariko ntitwishwe cyangwa ngo dufungwe ku bw'ibyo bitekerezo. "

Yagaragaje ko mu migabo n'imigambi baserukanye mu myaka irindwi ishize, imyinshi yatanze umusaruro kuko kugeza kuri 70% byayo yashyizwe mu bikora indi iri gukorwaho.

Ku bwe abona bene abo bantu badashakira amahoro u Rwanda, kuko niba ibyubakwa bishingira ku mateka rwanyuzemo, abandi ntibabyumve, nta kabuza baba bashaka ko igihugu gisubira aho cyavuye.

Kuri we abo bantu baba bafite ababagenzura ndetse banabandikira izo nkuru " kuko iyo ubonye ibyanditswe n'umuntu bivugwa ko yabyanditse wareba uko umuzi ukabona ko atabishobora. Turabizi tuzi uko bikora. Kuko nanjye nigeze kugira iyo myumvire ariko nahisemo kugorera Abanyarwanda."

Ishyaka Democratic Green Party rikataje mu kubaka inzego zitandukanye ariko zishigiye ku rubyiruko cyane ko ari rwo shingiro ry'ejo hazaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutangiza-ishyaka-ritavuga-rumwe-na-museveni-ibye-na-ingabire-victoire-dr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)