Abasirikare b'iyi Diviziyo bayobowe na Komanda wayo, Colonel Justus Majyambere, bakiriye bagenzi babo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, bakomeza basura isoko rya Kibare.
Iri soko riherereye mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza rikoreshwa n'Abanyarwanda ndetse n'Abanya-Tanzania batuye mu karere ka Karagwe.
RDF yasobanuye ko ingabo z'ibihugu byombi zisura ibindi bice by'u Rwanda byegereye Tanzania, mu karere ka Kirehe na Kayonza ndetse na Pariki y'Igihugu y'Akagera, nyuma yaho bahurire mu nama i Nyagatare.
Ingabo z'u Rwanda n'iza Tanzania zisanzwe zihura buri mezi atatu, zigasuzumira hamwe uko umutekano wo ku mupaka uhagaze, bagahanahana amakuru y'ubutasi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zakiriye-iza-tanzania