Ivan Minnaert wanditse amateka mu Rwanda yaba yatandukanye Gorilla FC kubera Rutanga na Savio #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubiligi watozaga Gorilla FC, Ivan Jacky Minnaert biravugwa ko yamaze gutandukana na Gorilla FC kubera ko hari abakinnyi yifuza badashaka kuzana.

Uyu mutoza ufite amateka yo kuba ari we mutoza wagejeje ikipe yo mu Rwanda mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yabikoze ubwo yatozaga Rayon Sports muri 2018, yatandukanye n'iyi kipe yari yagezemo mu mpera za Gashyantare 2024.

Uyu mutoza yari yahawe intego zo kugumisha Gorilla FC yari mu murongo utukura mu cyiciro cya mbere, akaba yarabigezeho.

Amakuru avuga ko nyuma yo gusoza amasezerano ye yarangiye ku mu mukino wa Mukura VS, yicaranye n'ubuyobozi bwa Gorilla FC ariko ntibyagira icyo bitanga.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ivan Minnaert icyo yapfuye na Gorilla FC ari uko hari abakinnyi yabasabye kuzana ariko bo ntibabyemera.

Bivugwa ko uyu mutoza bamwe ku bakinnyi yasabye barimo Rutanga Eric na Nshuti Dominique Savio basoje amasezerano muri Police FC.

Ivan Minnaert yababwiye ko bakubaka ikipe bagendeye ku bakinnyi basoje amasezerano mu makipe makuru nka Police FC, Rayon Sports na APR FC bakemera bakabahenda ariko bakubaka ikipe ikomeye. Ikindi amakuru avuga ko yababwiye ko mu bakinnyi bafite b'abanyamahanga ari babiri gusa abandi bakabirukana. Mu bo yabasabye barekura harimo na rutahizamu Camara.

Bivugwa kwanga ibi byifuzo bya Minnaert ari uko umwe mu bana ba Hadji nyiri Gorilla FC hari undi mutoza wanatozaga muri shampiyona y'u Rwanda yatangiye ibiganiro na we yifuza ko yaza muri Gorilla FC.

Minnaert bivugwa ko yamaze gutandukana na Gorilla FC
Mu bakinnyi yifuzaga harimo na kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio
Rutanga na we ari mu bakinnyi yifuzaga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ivan-minnaert-wanditse-amateka-mu-rwanda-yaba-yatandukanye-gorilla-fc-kubera-rutanga-na-savio

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)