Izakinamo abakinnyi 500! Ibidasanzwe muri fil... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024, uyu mugabo wagize uruhare mu gutunganya nyinshi muri filime zamamaye cyane nka 'Intare y'Ingore' yatangiye gushyira hanze ibice bishya by'iyi filime yafatiye amashusho mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali n'ahandi mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo yanditse.

Ni filime irimo abakinnyi bakomeye yagiye yifashisha muri filime zitandukanye ze yakoze. Irimo abakinnyi nka Uwamahoro Antoinette wamamaye nka Intare y'Ingore, Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina muri filime 'Umuturanyi', Vital Bizimana wamenyekanye mu 'Intare y'Ingore' yitwa Papa Rosine, Irafasha Sandrine 'Swalla' wamenyekanye muri 'City Maid' na 'Indoto' n'abandi.

Uyu mugabo niwe wakoze filime zirimo 'Niyibikora', 'Intare y'Ingore', 'Giramata' n'izindi zitandukanye zamuhaye ijambo muri Cinema y'u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ingabire Appolinaire yavuze ko filime ye 'Inzira y'Umusaraba' iri ku rwego rwa filime asanzwe ategura ashingiye ku bushakishatsi akora kuri filime zikorwa n'abanyarwanda banyuranye.

Yavuze ko filime nyinshi zitunganywa n'abanyarwanda zifite amashusho meza n'amajwi meza ariko ko biteye inkeke mu bijyanye n'inkuru, kuko usanga inkuru z'abo nta kintu kigisha abantu.

Ingabire yavuze ko kimwe mu bice by'ingenzi bigize filime ari 'inkuru' bityo ko buri wese utegura filime akwiye kwita cyane ku nkuru. Ati "Akenshi usanga ashaka kubihuza n'ubuzima abayemo cyangwa se umuturanyi we cyangwa se undi muntu w'undi yarebye, ntabwo habaho gutekereza ko agomba gutekereza ko agomba kwicara ngo atekereze inkuru nk'igihangano adashingiye ku buzima bwe cyangwa ubuzima bw'undi muntu."

Uyu mugabo avuga ko uwandika filime akwiye kwicara agakora inkuru imuvuyemo, kuko ariyo iryohera abantu bayireba, kurusha uko yandika ashingiye ku buzima bwe cyangwa se ubw'abandi bantu yarebye.

Avuga ko yandika filime atitaye cyane ku kuba izakundwa cyane kuri Youtube, ahubwo yitaye ku mwimerere w'ayo. Yavuze ko filime ye 'Inzira y'Umusaraba' ikubiyemo inkuru y'umwana w'umukobwa wari ufite ababyeyi bapfiriye mu mpanuka, we akaza kurokoka.

Ni impanuka yabaye bigizwemo uruhare n'umugabo waje no gufata uwo mwana w'umukobwa warokotse akamurera mu rugo rwe, ariko umugore we ntabyishimire.

Mu rugo, aho uwo mwana w'umukobwa aba hari n'undi mukobwa ubyarwa n'uwo mugabo wamutoye ndetse n'uwo mugore umurera.

Ingabire yavuze ko atakoroherwa no kumenya amafaranga azashora muri iyi filime, bitewe n'uko ashaka kubanza kumenya niba abantu bazayikunda.

Ati "Nimara kumva abantu bavuga ko bashaka ko tuyimenya, icyo gihe nibwo tuzahita tuvuga ngo iyi filime tugiye kuyishoramo ingengo y'imari igana gutya, ariko ni filime ifite icyizerezo cyiza."

Uyu mugabo yavuze ko yatangiye kunyuza iyi filime ku rubuga rwa Youtube rwa Big Family TV, mu gihe ari mu biganiro biganisha ku kuba izajya inyura kuri imwe muri Televiziyo ikorera mu Rwanda.

Yavuze ko iyi filime ifite ikipe ngari iri kuyikoraho, ku buryo atekereza ko izifashishwamo abakinnyi 500. Ati "Iyi filime ifite ngari, iyi filime ishobora kuzaza muri filime Nyarwanda ziri hano kuri izi soko zakinishije abantu benshi, kuko iyi filime ishobora kuzakinamo abantu 500."

Ingabire yavuze ko aba bantu 500 avuga ari abakinnyi bazagaragara kuri Camera, ahanini biturutse ku kuba muri iyi filime hari ubukwe buzakinwamo. Ati "Ni filime dushaka kuzakoramo ubukwe bw'igitangaza, umuhango wose w'ubukwe, kuko ubwo bukwe bufite igisobanuro cyabyo."

Yavuze ko ari filime izatanga akazi ku bantu benshi, kandi yizeye ko abantu bazabasha kuyikurikirana bazanogerwa n'inkuru y'ayo.

Ingabire yavuze ko iyi filime igoye mu kuyitunganya, kandi ko ihenze ashingiye ku mafaranga ishobora kuzamutwara. Ingabire yavuze ko inkuru ya filime igenda ikura 'ari nako igenda yongera ingego y'imari iyigendaho'.


Ingabire Appolinaire yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye nshya yise 'Inzira y'Umusaraba'


Uwamahoro Antoinette wamamaye nka 'Siperansiya' muri Seburikoko ari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime


Reponse uzwi cyane nka Swalla ari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA INGABIRE APPOLINAIRE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143047/izakinamo-abakinnyi-500-ibidasanzwe-muri-filime-inzira-yumusaraba-ya-ingabire-appolinaire--143047.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)