JCI Rwanda imaze gushora asaga miliyari 1,3 Frw mu bikowa by'iterambere mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bikorwa birimo guteza imbere imishinga ya ba rwiyemezamirimo mu gihe cy'imyaka 20 uwo muryango umaze ukorera mu Rwanda.

Ni raporo yagarutsweho kuwa 23 Gicurasi 2024, mu nama mpuzamahanga y'iminsi ine iri kubera muri Kigali Convention Centre, yiga ku gutegurira urubyiruko kuzavamo abayobozi beza b'ejo hazaza. Yitabiriwe n'abasaga 500 baturutse mu bihugu 40 mu 115 uwo muryango ukoreramo.

Iri kwiga kandi ku guteza imbere urubyiruko rukagira uruhare mu iterambere rya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no guteza imbere ishoramari ryarwo, binyuze muri JCI.

Umuyobozi mukuru wa JCI Rwanda wa 2024, Umuhoza Amina, yavuze ko bimwe mu bihugu bya Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati usanga bidindira kubera ubuyobozi bubi, akaba ari yo mpamu iyi nama u Rwanda rwakiriye iri kwiga uburyo urubyiruko rwahangwa amaso mu gutegura abayobozi beza b'ejo hazaza, mu nzego zitandukanye z'ibyo bihugu.

Mu myaka 20 JCI imaze mu Rwanda urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere rwarafashijwe runafashwa kuyinoza, urwiga mu mashuri ruhugurirwa kuvugira mu ruhame no kuba abayobozi b'indashyikirwa.

Abakobwa 700 batewe inda bakiri bato bahuguriwe kugira ubumenyi bubafasha kwiteza imbere bo n'imiryango yabo, banahabwa amahugurwa ku birimo ubuzima bw'imyororokere.

Senateri muri JCI Rwanda akaba n'Umuyobozi Mukuru w'itsinda ryateguye inama ya JCI iri kubera mu Rwanda, Nishimwe Luce Gloria, yavuze ko bimwe mu bizaganirwaho muri iyi nama ari uburyo urubyiruko rwakwihangira imirimo, ndetse abato bafite impano bagatangira gukurikiranwa hakiri kare kugira ngo bafashwe kuzibyaza umusaruro zibe zanabatunga.

Umukozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Ishami rishinzwe gukurikirana uruhererekane nyongeragaciro n'ubucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, Sabine Abewe Hategekimana, yavuze ko leta yatangiye gukora ibishoboka kugira ngo hatezwe imbere abakora ubuhinzi barimo abagore n'urubyiruko.

Ati ''Icyo Guverinoma ikora ni ukureba uko twakemura icyo kibazo cy'abatoroherwa no gukorana n'ibigo by'imari […] dufatanyije n'abafite mu nshingano gutegura gahunda z'uko bikorwa, turi kureba uburyo hatezwa imbere ibyo kuborohereza kubona amafaranga bashoramo bakoranye n'ibigo by'imari.''

Abewe yavuze ko hari kurebwa uko abakora ubuhinzi bafashwa mu birimo kubona inguzanyo muri banki ku nyungu nto, ariko bakanubakirwa ubushobozi bahabwa ubumenyi bubafasha gukora ubuhinzi buteye imbere ndetse no gutunganya umusaruro w'ibibukomokaho.

Kaveen Kumar Kumaravel uyobora JCI ku rwego rw'Isi yavuze ko mu gutuma ibyo JCI yiyemeje bigerwaho, yahisemo guhanga amaso urubyiruko rwavutse nyuma ya 2000 rwubakirwa ubushobozi.

Umuyobozi Mukuru wa JCI Rwanda yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gufashwa kubona igishoro cyo gutangira imishinga, rukanahugurirwa kuyihangira
Tunisia na yo yahagarariwe muri iyi nama
Muri iyi nama hanaganiriwe ku buryo ibihugu JCI ikoreramo byakora ubuhinzi buteye imbere
Kaveen Kumar Kumaravel uyobora JCI ku rwego rw'Isi yavuze ko hari kubakirwa ubushobozi urubyiruko rwavutse nyuma ya 2000 ngo rugire uruhare rugaragara mu iterambere
JCI Academy yo mu Buyapani yasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Habayeho kungurana ibitekerezo ku cyakorwa mu kubaka urubyiruko ruzavamo abayobozi beza b'ejo hazaza
Ibihugu 40 JCI ikoreramo byahagarariwe muri iyi nama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jci-rwanda-imaze-gushora-asaga-miliyari-1-3-frw-mu-bikowa-by-iterambere-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)