Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w'Ingabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kongo-Kinshasa, Jean-Pierre Bemba wari warijeje Abanyekongo gutsinda intambara Leta y'icyo gihugu irwana n'umutwe wa M23, ntakiri Minisitiri w'Ingabo kuko yasimbuwe kuri uwo mwanya na Guy Muadiavita Kabombo.

Bwana Bemba yagizwe Minisititi ushinzwe ubwikorezi n'itumanaho muri Guverinoma ya Minisitiri w'Intebe Judith Suminwa Tuluka, aho guhashya M23 akaba asize ahubwo uwo mutwe urushaho kwagura uduce ugenzura.

Undi watakaje umwanya ni Christophe Lutundula Pen'apala wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, akaba yasimbuwe na Thérèse Wamba Wagner.

Christophe Lutundula utarahiriwe n'ibinyoma byo kuyobya amahanga, agereka ibibazo byose bya Kongo ku Rwanda, azahora yibukwa nka Minisitiri waranzwe no kwivuguruza, cyane cyane ku birebana n'uko Leta ya Kongo ikorana n'abajenosideri ba FDLR. Rimwe yahamyaga ko uwo mutwe utakibaho, ubundi akemera mu ruhame ko bagiye guhagarika ubwo bufatanye no kuwambura intwaro.

Mbusa Nyamwisi Antipas wari ushinzwe imikoranire ya Kongo n'imiryango yo mu karere, nawe yasezerewe muri Guverinoma, akaba yasimbujwe uwitwa Didier Mazenga.

The post Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w'Ingabo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/64260-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=64260-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)