Jux wamamaye ndirimbo Enjoy na Diamond yaga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Enjoy' yakoranye Diamond, yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa cyenda z'amanywa, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024.

Yabanjirijwe n'umuraperi Maglera Doe Boy wo muri Afurika y'Epfo wageze i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Baje biyongera ku bandi barimo Bien-Aimé Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol wakurikiranye iyi mikino, umunyamuziki Adekunle Gold wo muri Nigeria waririmbye mu gufungura iyi mikino. Bwari ubwa kabiri ataramiye i Kigali.

Mu bandi bantu bazwi b'ibyamamare bamaze iminsi i Kigali, kubera iyi mikino barimo Joackim Noa wamamaye mu mikino ya NBA, Ian Mahinmi n'abandi.

Juma Jux yaherukaga i Kigali mu 2023, icyo gihe yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byabaye ku wa 20-22 Ukwakira 2023.

Jux yavutse yitwa Juma Mussa Kitombi, atangiye urugendo rw'umuziki ahitamo gukoresha amazina ya Juma Jux. Yabonye izuba, ku wa 1 Nzeri 1989.

Ni umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer wihariye. Ibihangano bye byinshi yabyubakiye mu mudiho wa RnB, Bongo Flava ndetse na Afrobeats.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka "Nitasubiri," "Fashion Killer," "Sugua," "Juu", "Nidhibiti" n'izindi. Kuva yashyira hanze indirimbo 'Enjoy' yakoranye na Diamond, yabaye ikirango cy'umuziki we kugeza n'ubu.

Ariko kandi yakoranye indirimbo n'abandi bahanzi barimo nka Diamond Platnumz, Vanessa Mdee, Otile Brown, Joh Makini, Zuchu, Gyakie, Bien, Marioo n'abandi.

Uyu musore yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Dar es Salaam. Ndetse, yakunze kuvuga ko yatangiye gukora umuziki afite imyaka 16 abishishikarijwe n'inshuti ze biganaga mu mashuri yisumbuye.

Mu 2018 na 2019, uyu muraperi yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo wo muri EAC. Mu 2019, kandi yaririmbye mu irushanwa rya Coke Studio Africa.

Muri uriya mwaka, kandi yasohoye Album yise 'The Love' yakoranyeho n'abahanzi barimo: Singah, Diamond Platnumz, Nyashinski, Vanessa Mdee, G Nako, Joh Makini n'abandi. 

Uyu musore kandi yavuzwe mu rukundo na Vanessa Mdee bakoranye indirimbo zinyuranye, ndetse bakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

Nko mu 2018, aba bombi bakoze uruhererekane rw'ibitaramo bise 'In Love with Money' bakomeje no gukora mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w'Ubwigenge wa Tanzania.

Mu 2019, aba bombi baratandukanye kubera impamvu z'uko hari ibyo batumvikanyeho. Ariko hari ibinyamakuru byanditse ko aba bombi batandukanye nyuma y'uko Vanessa Mdee asohoye amafoto amugaragaza ahoberanya n'umuhanzi Trey Songz uzwi mu njyana ya R&B wo muri Amerika.

Jux anafite ubuhanga mu guhanga imideli, kuko mu 2018 yashyize ku isoko imwe mu myambaro ye yahanze. Mu 2019, yatangaje ko ashaka gukora ibishoboka byinshi ibi bihangano bye bikagera no mu bindi bihugu bitandukanye.

Mu 2019, uyu musore yasohoye Album yise 'The Love Album' iriho indirimbo 18, yarebwe n'abantu barenga  Miliyoni 1.3 akimara kuyishyira ku rubuga rwa Boomplay. Iyi Album iriho indirimbo nka 'Sugua' yarebwe n'abantu barenga Miliyoni 10 mu gihe gito. Iyi Album yacurujwe n'ibigo bikomeye bagiranye amasezerano nka 'Africori' ndetse na Warner Music Group.

Mu 2022, uyu musore yari yashyize hanze Album yise 'King Of Hearts' iriho indirimbo 16, yakoranyeho n'abahanzi barimo Bien, Patoranking, Mbosso, Gyakie, Konshens, Zuchu n'abandi.

 

Jux yageze i Kigali yitabiriye gukurikirana imikino ya BAL iri kugana ku musoza


Jux yaherukaga mu Rwanda mu 2023 ubwo yaririmbaga muri Trace Awards


Jux yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Enjoy' yakoranye na Diamond


Jux ategerejwe mu bitaramo bibiri agomba gukorera i Kigali




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ENJOY' YA JUX NA DIAMOND

">
Amafoto: Ngabo Serge- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143556/jux-wamamaye-ndirimbo-enjoy-na-diamond-yagarutse-i-kigali-amafoto-143556.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)