Ni igihembo yahawe cyiswe icy'ibihe byose [Lifetime Achievement Award] muri iri serukiramuco.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko mu myaka amaze akora sinema, African Film Festival yagiye yerekana filime ze ndetse nyuma y'imyaka 29 bazerekana bakaba bahisemo kumushimira kubera uruhare rwe mu gutanga ubutumwa bujyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Iki ni igihembo nahawe kubera umurimo nakoze mu myaka 30 ishize kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwita cyane ku guhugura urubyiruko ku kubara inkuru[...] African Film Festival ni iserukiramuco rya filime nyafurika ryerekanaga filime zo muri Afrika zirimo nizo nakoze mu myaka 29 ishize.''
Yakomeje avuga ko yishimiye kuba yahawe iki gihembo kuko byerekana ko ibyo yagiye akora atataye inyuma ya Huye.
Kabera yatangiye gukora filime mu 1994 ndetse ni umwe mu bashyize itafari mu iterambere rya sinema mu Rwanda aho yakoze filime zamenyekanye cyane zirimo 'Africa United' igaragaramo Sherrie Silver, '100 Days', 'Intore' n'izindi.
Yanakoranye kandi n'ibigo bikomeye nka CNN, BBC, Channel 4 mu kumurika ibyo u Rwanda rwaciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.