Kagugu: Barasaba gushyirirwaho amatara afasha abanyamaguru kwambuka umuhanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bifuza ko mu gasentere ka Batsinda ari ho hashyirwa ayo matara kuko haba urujya n'uruza rwinshi rw'abantu ku buryo mu gihe bambuka umuhanda abatwara ibinyabiziga batubahiriza uburenganzira bw'umugenzi mu mwanya ugenewe abanyamguru (zebra crossing).

Aha ngo abagenzi bahaca babisikana n'ibinyabiziga ari byo bijya bitera izo mpanuka za hato na hato.

Umwe mu bacururiza mu isantere ya Batsinda utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko akunze kubona impanuka z'abanyamaguru bagongerwa n'abamotari n'abanyonzi muri 'zebra crossing' banze guhagarara ngo babanze bambuke.

Yagize ati 'Usibye abatwara imodoka bahagaraga abagenzi bakambuka, abandi ntabwo bubahiriza amategeko y'umuhanda'.

Uyu mucuruzi yongeyeho ariko ko bamwe mu banyamaguru bagongwa babiterwa no kwambuka umuhanda batabanje kwitegereza neza bakitwaza gusa ko bari muri zebra crossing, akabona ibyo byakemurwa no kuhashyira amatara afasha kwambuka.

Imibare itangwa n'Ubunyamabanga Nshingabikorwa bw'Akagari ka Kagugu igaragaza ko aka kagari gatuwe n'abaturage ibihumbi 81 kakaba ari ko ka mbere gatuwe cyane ugereranyije n'utundi mu Gihugu.

Gafite kandi ibindi bikorwaremezo byinshi nk'amashuri n'ibikorwa by'ubucuruzi byose bigira uruhare mu kongera urujya n'uruza rw'abanyamaguru bakoresha umuhanda.

Abatuye n'abakoresha umuhanda Kagugu-Gasanze uca mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo barasaba gushyirirwaho amatara afasha abanyamaguru kwambuka umuhanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kagugu-barasaba-gushyirirwaho-amatara-afasha-abanyamaguru-kwambuka-umuhanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)