Kamonyi: Abantu batanu bapfiriye mu kirombe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, ubwo abantu 15 bari mu kirombe cya Koperative yitwa COMIKA bari mu gikorwa gukogota amazi mu kirombe ngo babashe gukomeza akazi ko gucukura.

Mu gihe bari muri ako kazi ko gukogota amazi, moteri yabazimiyeho, maze bafatwa n'umwuka wo mu kirombe 'gaz' , abakozi batanu bahita bapfa.

Abapfuye ni Ngengimana Eric w'imyaka 32 y'amavuko, Ngendahimana Phanuel w'Imyaka 36, Manishimwe Jean Pierre w'Imyaka 29, Ntakaziraho Jean Damascene w'imyaka 35 na Ndayishimiye Gaspard w'imyaka 22 y'amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby'aya makuru.

Yagize ati 'Bikekwa ko moteri bajyanyemo yabacuze umwuka, batanu muri bo bitaba Imana, naho icumi bakurwamo ari bazima harimo batanu bajyanwe ku bitaro bya Remera-Rukoma kwitabwaho n'abaganga, abandi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karangara baravurwa barataha.''

SP Habiyaremye yakomeje avuga ko iperereza ryahise ritangiye kuri iki kibazo.

Yasabye abantu kwirinda kwishora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, cyane cyane mu gihe cy'imvura, anasaba abaturage gutanga amakuru mu gihe hari ikibazo nk'iki kugira ngo impanuka nk'izi zirindwe.

Kugeza ubu, imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Remera-Rukoma.

Iyi mpanuka y'ikirombe yabereye mu murenge wa Ngamba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abantu-batanu-bapfiriye-mu-kirombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)