Kamonyi-Musambira/Kwibuka30: Jenoside ntabwo ari Amateka y'Umuntu ku giti cye-Visi Meya Uwiringira Marie Josee #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josee yabwiye Abanyamusambira n'inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ko'Kwibuka' ari Amateka y'Abanyarwanda, Amateka y'Igihugu, ko atari ay'Umuntu ku giti cye. Aha, ni ho yahereye asaba abagifite imibiri ishyinguye mu mva hirya no hino gushishikarira kuyimura ikajyanwa mu rwibutso rw'Akarere kuko ariho hizewe Umutekano wayo, hakaba kandi ari naho amateka yabo yabungabungwa neza.

Visi Meya Uwiringira, yasabye buri wese waje Kwibuka ndetse n'utaje ariko aho ari akaba afite ishyaka ryo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi muri iki Gihugu kurwanya no guhangana n'Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo.

Imyaka ibaye 30 Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ' Twibuke Twiyubaka'.

Yakomeje ashishikariza Abakuze, Abarezi, Abanyamadini kugira uruhare mu kuganiriza abakiri bato ku mateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Ingengabitekerezo yayo ndetse no kubabwira icyerekezo Igihugu gifite.

Yagize kandi ati' Duharanire ko buri wese yumva akamaro ko kwibuka kandi akabigira ibye. Mu miryango Ababyeyi ni ngombwa ko babwiza ukuri Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo urwango rwahemberewe mu banyarwanda!, Babigishe Urukundo n'Ubumwe kuko ariwo murage Abanyarwanda dukwiye kubakiraho Ubudaheranwa'.

Abaje Kwibuka, bibukijwe ko Kwibuka ari n'umwanya wo kunamira no guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokotse Jenoside ntabwo Ubuyobozi bw'Akarere bwabibagiwe.

Visi Meya Uwiringira, avuga ko Ubuyobozi bw'Akarere bufatanije n'izindi nzego hari icyo bakora mu rwego rwo guhangana n'Ingaruka za Jenoside, ariko kandi no gufasha abayirokotse kwiyubaka.

Ati' Mu rwego rwo kudaheranwa n'agahinda ndetse no kuzirikana Abarokotse Jenoside batishoboye, by'umwihariko Ubuyobozi bw'Akarere dufatanije na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu, tugerageza kubafasha mu mibereho yabo haba kubabonera Amacumbi, kubafasha mu bijyanye n'uburwayi no kubavuza, kubafasha mu bijyanye n'Uburezi ndetse no gukora imishinga ibafasha guhangana n'urugamba rw'Iterambere Igihugu cyacu kirimo'.

Bamwe mu baturage baje kwibuka, Abato n'Abakuru.

Yakomeje yibutsa ko mu rwego rwo gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye kwiyubaka no kujyana n'iterambere ry'Igihugu nta n'umwe usigaye, Ubuyobozi ngo nubwo hari ibyo baba batarageraho ariko ngo buri mwaka babizeza ko hari ikiba kigomba gukorwa, haba mu kubaka Inzu, kuvuza Abarwayi, Gutanga Inkunga y'Ingoboka ndetse no gushyigikira Imishinga y'Abarokotse Jenoside bifuza kugera ku rugamba rw'Iterambere.

Ashingiye ku kuba muri iki gihe cyo Kwibuka hari ahagiye hagaragara Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibikorwa byibasiye Abarokotse Jenoside mu Mirenge imwe n'imwe y'Akarere ka Kamonyi, yibukije ko ibyo bisubiza inyuma Ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse n'Ubudaheranwa bw'Abarokotse Jenoside.

Inzego zitandukanye zirimo iz'Umutekano zifayanije n'Abanyamusambira'Kwibuka'.

Yibukije kandi ko ibibazo bitandukanye bikomoka ku ngaruka za Jenoside, Ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gufatanya n'inzego zitandukanye zirimo; Imiryango itari iya Leta, haba Leta kugira ngo bikemuke bityo buri munyarwanda wese agire amahirwe ku byiza u Rwanda rwagezeho ndetse no ku miyoborere myiza ya Leta y'Ubumwe kuko urufatiro ruhari rushingiye ku miyoborere myiza igamije iterambere n'imibereho myiza ya buri Munyarwanda, nta vangura, nta karengane kuko' Ihame ryacu ni Ubunyarwanda kandi ryabaye Umusingi wo kubaka u Rwanda rushya'.

Visi Meya Uwiringira Marie Josee, yibukije abagaragarwaho n'Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibikorwa byibasira Abarokotse Jenoside n'ibindi byaha bisa nabyo ko Igihugu kitazabihanganira. Yasabye buri wese guharanira kwicungira umutekano yita kubimuhuza n'undi nk'Abanyarwanda no guharanira iterambere kugira ngo buri wese yumve atekanye. Yagize kandi ati' Mu gushyigikira ibyiza twagezeho, tugomba guharanira Kwigira, kurinda ibyagezweho no kubungabunga umutekano tugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu ryubakiye ku miyoborere myiza kuko Amahitamo y'Abanyarwanda ni Ukuba Umwe, Kureba Kure no kubazwa Inshingano'.

Amwe mu mafoto atandukanye y'umunsi wo'KWIBUKA' i Musambira;

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/05/06/kamonyi-musambira-kwibuka30-jenoside-ntabwo-ari-amateka-yumuntu-ku-giti-cye-visi-meya-uwiringira-marie-josee/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)