Kamonyi-Rugalika/RPF-INKOTANYI: Urubyiruko rusaga 190 rwarahiye ruhabwa impanuro, abandi bumviraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nteko rusange y'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI yabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024 mu Murenge wa Rugalika, hakiriwe Urubyiruko rw'Abanyamuryango 195 barahiriye gutera intambwe idasubira inyuma mu gukorera Umuryango. Basabwe kurushaho kugira urukundo rw'Umuryango, gutanga imbaraga zabo mu gukorera Igihugu no gusigasira ibyiza Umuryango umaze kugeraho ari nabyo byiza by'Igihugu basabwa gusigasira.

Gilbert Umugiraneza, Perezida w'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-INKOTANYI mu Karere ka Kamonyi, mu butumwa yageneye urubyiruko rusaga 1200 rwari ruteraniye hamwe mu mbuga y'Igihango cy'Urungano, by'umwihariko aba 195 bashya barahiriye kwinjira mu muryango FPR-INKOTANYI, ariko akanasaba abasanzwe kumviraho, yagize ati' Ni dukomeze gukorera Igihugu, dusigasira ibyiza byagezweho, ibyiza Umuryango wacu umaze kutugezaho'.

Gilbert Umugiraneza.

Yakomeje ashishikariza buri wese muri uru rubyiruko kwitegura neza Amatora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Intumwa za rubanda ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Asaba ko buri wese yihutira kwiyegereza ibisabwa utora, aho icyambere ari 'Indangamuntu'.

Yagize ati' Urubyiruko rwose narushishikariza kwitabira Amatora, rukazatora neza ariko nk'Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI ni ugutora Umukandida wacu, Nyakubahwa 'Chairman' wacu akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ndetse no kuzatora FPR-INKOTANYI mu matora y'abagize inteko Ishinga Amategeko'. Yakomeje abasaba kwitegura neza no kuzitwara neza haba mbere na nyuma y'Amatora.

Byari ibyishimo bigaragara ku maso ku barahiye.

Agira kandi ati' Nyuma yo gutora neza rero nta kindi, tuzaba twiteganyirije neza!, Twiteganyirije noneho indi myaka myinshi myiza y'iterambere hamwe na FPR-INKOTANYI'. Yabwiye aya maraso mashya y'Urubyiruko rusanze urundi ko baje mu maboko meza y'Umuryango FPR-INKOTANYI, ko bitezweho imbaraga ziyongera ku zindi mu gukunda no guteza imbere Igihugu mu buryo bwose nk'Imbaraga zacyo.

Muyizere Josiane, atuye mu Mudugudu wa Samuduha, Akagari ka Nyarubuye. Avuga ko gufata icyemezo cyo kurahirira kwinjira muri FPR-INKOTANYI byatewe n'ubushake bwe bwo kumva agomba gusanga urubyiruko rugenzi rwe bagahuza amaboko mu kubaka Igihugu.

Ati' Impamvu yanjye, ishingiye ku gushaka gufatanya no gukomezanya na bagenzi banjye gufasha Igihugu, kukirwanirira no kudashyigikira abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakirangwa n'Amacakuburi n'Ingengabitekerezo ya Jenoside'.

Uru rubyiruko rw'Abakobwa, aho rwari ruri rwiteguye kuza kurahira, ibyishimo byari byose.

Habimana Didase, atuye mu Kagari ka Sheli akaba umwe mu barahiye. Avuga ko gufata icyemezo cyo kwinjira muri FPR-INKOTANYI atari ibije bimugwiririye. Ati' Impamvu yanteye gutera intambwe njya mu Muryango RPF ni uko nakomeje kumva no kubona ibyiza byayo bityo nkumva umutima umpatira kujyayo'.

Akomeza ati' FPR-INKOTANYI nk'Umuryango wabohoye u Rwanda ugahagarika Jenoside, bafite ibikorwa by'Indashyikirwa, ni cyo cyankuruye. Ninjiye n'imbaraga zanjye ngo dufatanye kubaka u Rwanda no kubaka ubufatanye'.

Urubyiruko rwasusurukije abari aha, nyuma baranasabana. Ibigori…..

Baba uru rubyiruko rushya rwarahiriye kwinjira mu muryango FPR-INKOTANYI, baba abo basanze bagenzi babo ndetse n'abakuze baje kubashyigikira, bibukijwe ko Urubyiruko ari imbaraga z'Igihugu zubaka kandi vuba. Basabwe kumenya no kuzirikana ko Umuryango FPR-INKOTANYI ushyize imbere cyane Urubyiruko kuko arizo mbaraga z'Igihugu bakaba n'imbaraga z'ahazaza h'u Rwanda rwifuzwa.

Urubyiruko, rwasabwe gukoresha Amahirwe yose Igihugu kibaha bakirinda ko abacika, ahubwo bagaharanira kuyabyaza umusaruro mu nguni zose. Bibukijwe ko nk'urubyiruko rwa FPR-INKOTANYI bakwiye kuba 'Nkore neza bandebereho', ariko kandi by'umwihariko bagaharanira kutagira imbaraga bapfusha ubusa kuko zose ni izo kubaka Igihugu.

Amwe mu mafoto y'uyu munsi;

Abana bato biyerekanye mu mikino Njyarugamba.
Urubyiruko, mu mbyino rwasusurukije abitabiriye iki gikorwa.

Abarahira, bari mu kibuga cy'ahubatse Inzu y'Igihango cy'Urungano.

Nyuma yo kurahira byari ibirori.

Bimwe mu byo uru rubyiruko rwamuritse.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/05/19/kamonyi-rugalika-rpf-inkotanyi-urubyiruko-rusaga-190-rwarahiye-ruhabwa-impanuro-abandi-bumviraho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)