Karongi: Abana bitabira ingo mbonezamikurire bageze ku bihumbi 39 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amarerero ni gahunda yatangijwe n'ababyeyi bakoraga muri VUP nyuma yo kubona ko kubangikanya aka kazi no kurera bituma bica akazi n'abana ntibarerwe neza.

Icyo gihe aba babyeyi bafashe umwanzuro wo kujya bafata abana bose bakarerwa n'umubyeyi umwe, abandi bagakomeza akazi. Ibi byatumye umusaruro wiyongera haba ku ruhande rw'abana no ku ruhande rw'ababyeyi bituma iyi gahunda igenda yaguka igera no ku babyeyi badakora muri VUP.

Intego ya guverinoma y'u Rwanda ni uko buri mudugudu ukwiye kugira nibura amarerero atatu mu rwego rwo gufasha abana kugira ubuzima bwiza no korohereza ababyeyi gukora akazi kabo.

Aho amarerero akora neza usanga abana bafite isuku n'ubuzima bwiza kuko ababyeyi babo bazinduka babakarabya bakabasiga mu ngo zatoranyijwe, aho bahererwa indyo yuzuye, inyigisho n'imikino bikangura ubwonko bwabo.

Mujawamariya Rugénie wo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi afite umwana w'umukobwa w'imyaka ibiri mu irerero Inyange riherereye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Cyanya yabwiye IGIHE ko yamujyanaga mu murima, yakubita isuka agahita arira akirirwa yicaye mu murima abandi bari gukora.

Ati 'Mbere namuhaga ibiryo akabyanga ariko asigaye arya yaranashabutse. Ndamuzana nkamusiga mu irerero, nkajya gukora nkabona umubyizi. isaha zagera nkaza kumucyura.'

Mukeshimana Collette, nyiri urugo irerero Inyange rikoreramo avuga ko abana baza batinya abona umuntu akarira, ariko ngo bitewe n'inyigisho bahabwa zibakangura ubwoko nyuma y'icyumweru kimwe umwana aba amaze gutinyuka.

Ati 'Tubona ari inyungu n'iterambere ku gihugu cyacu kuko amarerero arinda abana igwingira agatuma banakurana ubuzima bwiza'.

Munyaneza Mathias ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Karongi avuga ko amarerero afasha abana gukura neza kuko mu ngo mbonezamikurire baba bacungiwe umutekano, bagahabwa indyo yuzuye n'ubwonko bwabo bugakangurwa.

Ati 'Ibi bituma abana bakura neza, bakagira ubuzima bwiza cyane ko ari nabo gihugu cy'ejo'.

Mu Karere ka Karongi habarurwa abana barenga ibihumbi 39 bari muri gahunda y'ingo mbonezamikurire barimo abari mu marerero n'abari mu bigo mbonezamikurire.

Ababyeyi bafite abana mu marerero bavuga ko bituma bakora imirimo yabo batuje kandi n'abana bakagira ubuzima bwiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abana-bitabira-ingo-mbonezamikurire-bageze-ku-bihumbi-39

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)