Karongi: Impanuka y'ikamyo yahitanye umwe, batatu barakomereka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabereye hagati y'ahitwa ku Rutare rwa Ndaba no mu isantere ya Rubengera mu gitondo ku wa 11 Gicurasi 2024.

Iyi FUSO yari ipakiye ibicuruzwa birimo kawunga, umuceri, amavuta yarenze umuhanda iribarangura, ihitana Nzamurambaho Emmanuel w'imyaka 53 wari uyitwaye, batatu bari kumwe na we barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonavanture yabwiye IGIHE ko bataramenya icyateye iyi mpanuka.

Ati 'Iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, kuko yabaye mu masaha ya nijoro n'abakomeretse tukaba tutari kubabaza uko byagenze dutegereje ikizava mu iperereza'.

SP Karekezi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera avuga ko mu bikunze gutera impanuka harimo uburangare bw'abakoresha umuhanda, kudasuzumisha ibinyabiziga no kutaruhuka bihagije.

Ati 'Impanuka nyinshi kuzirinda birashoboka. Ubutumwa twaha abakoresha umuhanda icya mbere niba uri umushoferi ukwiye gusuzumisha ikinyabiziga cyawe, ukirinda gutwara ufite umunaniro igihe wumva ufite umunaniro ugaparika ku ruhande ukabanza ukaruhuka ugakomeza urugendo'.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka boherejwe kuvurirwa ku Bitaro bikuru bya Kibuye mu Karere ka Karongi.

Mu karere ka Karongi impanuka y'imodoka yahitanye umwe batatu barakomereka
Iyi modoka yari ipakiye ibicuruzwa bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-impanuka-y-ikamyo-yahitanye-umwe-batatu-barakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)