Karongi: Ishimwe ry'abatishoboye babyaje umusaruro inguzanyo ya VUP - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inguzanyo iciriritse ya VUP ni amafaranga Leta y'u Rwanda inyuza mu bigo by'imari, agahabwa abatishoboye nk'inguzanyo yishyurwa ku nyungu ya 2% ku mwaka.

Kuva mu 2009 kugera 2024, iyi nguzanyo yari 100,000Frw ku muntu wakoze umushinga ku giti cye, akagenda yiyongera ku bantu bishyize hamwe bagakora itsinda cyangwa koperative.

Leta y'u Rwanda iherutse gukuba kabiri iyi nguzanyo iva ku mafaranga 100,000 Frw ku muntu umwe iba 200,000 Fw.

N'ubwo hari abasuzugura iyi nguzanyo bavuga ko ari ntoya, abayifashe ikiri 100,000Frw baganiriye na IGIHE bavuga ko iyi nguzanyo yabahindurire ubuzima.

Uwamungu Pascal, mu 2020 yagiye mu nteko z'abaturage yumva ko hari amafaranga y'inguzanyo Leta yashyiriyeho abatishoboye bashaka kwiteza imbere bahereye ku tuntu dutoya.

Uyu mugabo wo mu Karere ka Karongi yaratashye akora umushinga wo korora inkoko bamuha inguzanyo y'ibihumbi 100 Frw aguramo inkoko umunani zirimo amasake 6 n'inkokokazi 2.

Yaje kugira ibyago isake ebyiri zirapfa asigarana isake enye zirakura imwe akajya ayigurisha ibihumbi 8Frw yarayiguze 2500Frw akuramo ibihumbi 32 Frw aguramo ihene.

Ati "Inkokokazi narazigumanye zikajya zimpa amagi akamfasha mu tundi tubazo two mu rugo. Inguzanyo narayishyuye irarangira".

Uwamahoro Clementine wo mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi mu 2022 yafashe iyi nguzanyo aguramo inkoko ebyiri n'ingurube imwe.

Ati "Ubu ingurube bari kumpa 120,000Frw inkoko zimaze kuba esheshatu. Turashimira Perezida wa Repubulika washyizeho iyi nguzanyo kuko byatumye dutinyuka turakora twiteza imbere. Kuba noneho yarayakubye kabiri iterambere rizihuta kurushaho".

Umuyobozi w'ishami ry'imibereho myiza mu karere ka Karongi, Munyaneza Mathias avuga ko iyi nguzanyo iciriritse ikintu gikomeye yamariye abatishoboye ari uko yatumye batinyuka gukorana n'ibigo by'imari, no kubyakamo inguzanyo.

Magingo iyi nguzanyo iri gutangwa icyiciro cya gatatu kuko icya mbere cyahereye 2009 kigera 2015, icya kabiri gihera 2015 kigera mu 2019, icya gatatu cyahereye 2019 nicyo kigishyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri LODA, Rwahama Jean Claude, yabwiye IGIHE ko icyatumye Leta ikuba kabiri aya mafaranga ari uko atari akijyanye n'uko ibiciro bihagaze ku masoko.

Ati "Umuntu ku giti cye yahabwaga 100,000Frw ubu ageze ku bihumbi 200 Frw, ariko iyo bishyize hamwe amafaranga arazamuka ku buryo ashobora kugera kuri miliyoni 6 Frw".

Kuva iyi gahunda yatangira mu 2009 inguzanyo iciriritse imaze guhabwa abatishoboye irenga miliyari 5 Frw. Ni inguzanyo yishyurwa neza kuko mu kiciro cya gatatu inguzanyo imaze kwishyurwa ari 70%.

Uwamahoro Clementine avuga ko inguzanyo iciriritse ya VUP yatumye atinyuka gukorana n'ibigo by'imari
Uwamungu Pascal yavuze ko inguzanyo iciriritse ya VUP yatumye yivana mu bukene
Ab'i Karongi bishimira umumaro inguzanyo ya VUP ibagirira mu kwiteza imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ishimwe-ry-abatishoboye-babyaje-umusaruro-inguzanyo-ya-vup

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)