Kayonza: Gitifu w'Akagari yitabiriye inama ku Murenge yasinze hitabazwa igipimo cya polisi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 ubwo mu Murenge wa Nyamirama hakorwaga inama yaguye y'umutekano y'Umurenge, yigaga ku gucunga umutekano no kurinda ibintu by'abaturage. Yitabiriwe n'abakuru b'Imidugudu, abayobozi b'Utugari, abakozi b'Umurenge bose n'izindi nzego zihagarariye abaturage.

Ubwo inama yari itangiye basanze uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gikaya adahari, abayobozi basaba ko abakuru b'Imidugudu be bajya kumuhamagara kuri telefone bakamenya aho aherereye, ubwo inama yendaga kurangira nibwo uyu muyobozi yahageze yasinze mu buryo bugaragara buri wese.

Hahise hitabazwa Polisi y'u Rwanda izana igipimo gikoreshwa hapimwa abashoferi mu kureba ko batanyoye ibisindisha, bakimushyizeho basanga afite ibipimo biri hejuru ya 400% ngo kuko yari yatangiye kunywa mugitondo.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yari asanzwe yitwara nabi kuburyo ngo yihanangirijwe inshuro nyinshi, yavuze ko yanditse amabaruwa menshi asaba imbabazi ndetse ngo no mu minsi yashize yahawe igihano cy'amezi atatu kubera ubusinzi no kudatanga serivisi nziza ku baturage.

Yakomeje agira ati 'Yari asanzwe yitwara nabi, yarihanangirijwe cyane kandi kenshi, hari n'amabaruwa yagiye yandika avuga ko atazongera, ubu rero noneho amakosa yakoze ni amakosa ashyira akaga ku mitangire ya serivisi ku nzego z'ibanze kandi ahita atugiraho ingaruka twese. Umuturage wagiye ku biro akamubura ahita avuga ko inzego z'ibanze twese dukora nabi,'

'Ubu harakurikizwa amategeko turebe icyo avuga ku muyobozi wagaragaje imyitwarire idakwiriye.'

Meya Nyemazi yakomeje asaba abandi bayobozi kwitwararika bakita ku nshingano zabo ngo kuko iyo umuyobozi akoze nabi byitirirwa inzego zose kandi ngo u Rwanda rwahisemo gutanga serivisi neza mu ngeri zose.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-gitifu-w-akagari-yitabiriye-inama-ku-murenge-yasinze-hitabazwa-igipimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)