Kayonza: Ibiti by'imbuto byatewe kuri hegitari zirenga 1300 byatangiye gutanga umusaruro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024 ubwo Umuyobozi wungirije w'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, yasuraga abaturage baterewe ibiti by'imbuto mu mirima yabo ku bufatanye n'iki kigega.

Mu 2021, binyuze mu mushinga KIIWP uterwa inkunga na IFAD, kuri hegitari 1337 hatewe ibiti ibihumbi 440 bivangwa n'imyaka birimo avoka, ibifenesi, imyembe, amacunga n'ibinyomoro. Icyo gihe hatewe ibiti by'imbuto ziribwa mu mirenge ya Kabarondo na Murama yo mu Karere ka Kayonza n'uwa Remera wo mu Karere ka Ngoma.

Gahongayire Jeannette utuye mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo, yavuze ko kuri ubu afite ibiti bya avoka birenga 800, birimo iby'imyembe ndetse n'amacunga byose byeze bwa mbere. Yavuze ko ku nshuro ya mbere ibiti bye byera, yakuyemo arenga ibihumbi 200 Frw.

Ati 'Inyungu natangiye kuzibona kuri izi mbuto nubwo itari nyinshi cyane. Ibinyomoro naragurishije nkuramo ibihumbi 70 Frw, byamfashije gukorera ibindi. Avoka zo nakuyemo ibihumbi 150 Frw, heze nkeya kuko ari ubwa mbere. Ayo mafaranga nayifashishije nkorera ibindi, ntundisha ifumbire nshyiramo kugira ngo ubutaha nzeze imbuto nyinshi.'

Gahongayire yavuze ko ateganya kubaka inzu nziza ijyanye n'igihe akava mu nzo nto, yavuze ko ngo afite gahunda yo kuzagura imodoka izajya itunda umusaruro we, iwujyana ku isoko mu gihe azaba yejeje imbuto nyinshi.

Ndahayo Alexandre we yavuze ko ku nshuro ya mbere yakuyemo inyungu y'ibihumbi 46 Frw, akaba yarayaguze inkoko 14 zitera amagi. Ahamya ko ibiti bahawe biri kubahindurira ubuzima ku buryo ngo bafite icyizere ko nibyera neza, bazabona umusaruro mwinshi. Yasabye Leta kububakira uruganda rwajya rukusanya umusaruro wa avoka mu buryo bworoshye.

Mukamurwanashyaka Marie Louise we yavuze ko kuva yatera ibi biti, ari ubwa mbere yatangiye kubona inyungu muri uyu mwaka. Yasobanuye ko yagurishije ibinyomoro, akuramo ibihumbi 250 Frw.

Ati 'Ibinyomoro narabisaruye, ndabigurisha nkuramo ibihumbi 250 Frw, nguramo amabati, ubu narubatse. Ayasigaye nayaguzemo ingurube n'ihene. Avoka mfitemo ibiti 57, ndateganyamo ibintu byinshi birimo kwishyurira abana banjye amashuri, nkanavugurura inzu yanjye kuko nabanje gushyiraho amabati gusa.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yatangaje ko bashimira Leta yazanye uyu mushinga muri aka Karere kuko ngo uri guhindura ubuzima bw'abaturage mu buryo bugaragara.

Meya Nyemazi yasobanuye ko abaturage 4000 ari bo bari kugerwaho n'inyungu z'uyu mushinga, mu gihe ubuyobozi bwifuzako uzarangira nibura abaturage ibihumbi 40 ari bo bawungukiyemo.

Umuyobozi wungirije wa IFAD, Dr Mukeshimana Gerardine, yavuze ko bishimiye ko intego y'uyu mushinga yo gufasha agace ka Kayonza kutaba ubutayu yagezweho, amapfa akaba atagihari. Yagaragaje ko yishimira ko abaturage bamenye gufata neza ubutaka ku buryo, kandi ngo ibikorwa nk'ibi bikwiye gukorwa mu bihugu bitandukanye.

Umunyamabangawa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Eric Rwigamba, yijeje abaturage ko hari amasoko menshi y'imbuto, yizeza aba baturage ko batazabura abakiriya.

Rwigamba yasobanuye ko mu gihugu hakenewe imyembe myinshi, naho avoka zo ngo uretse n'isoko riri imbere mu gihugu, hari n'amasoko yo hanze ku buryo ntawe uzabura aho agurishiriza.

Icyiciro cya mbere cy'umushinga KIIWP cyari gifite ingengo y'imari ya miliyoni 85 z'amadolari, ukaba warakorewe mu mirenge ya Murama, Kabarondo na Remera.

i Kayonza haherutse guterwa ibiti by'imbuto bisaga 1300
Hishimiwe umusaruro ibiti by'imbuto bimaze gutanga muri aka karere
Abaturage basarura imbuto zirimo avoka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ibiti-by-imbuto-byatewe-kuri-hegitari-zirenga-1300-byatangiye-gutanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)