Umunyezamu wa Rayon Sports ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye yanze kwerura niba koko yaranze ibiganiro n'iyi kipe byo kuba yayongerera amasezerano.
Ndiaye yageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka, akaba yarayisinyiye amasezerano y'amezi 6 azarangirana na shampiyona ya 2023-24.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Khadime Ndiaye yavuze ko yasanze shampiyona y'u Rwanda iri ku rwego rwiza.
Ati "Shampiyona ya hano mu Rwanda ni nziza. Rayon Sports na yo ni ikipe nziza, ifite abafana benshi kandi yubashywe mu gihugu."
Ku ngingo ya kuba yazagumana na Rayon Sports umwaka utaha w'imikino, yavuze ko nta kintu yabivugaho kuko afite umuhagarariye ari we uba wiruka mu by'amasezerano ye n'amakipe agomba gukinira.
Ati "Ntabwo ari njye wavuga kuri byo kuko mfite umpagarariye ugomba kubikurikirana no kubivugaho, njyewe ibindeba ni mu kibuga hi no nshyira imbaraga, hasigaye imikino ibiri ubu ni yo indaje ishinga."
Amakuru ISIMBI ifite ni uko Rayon Sports yamaze kumubwira ko yifuza ko bagumana, gusa ngo we akaba abigendamo biguru ntege. Abajijwe niba koko yaranze kongera amasezerano, yavuze ko ari amagambo y'abantu.
Ati "Oya, oya ibyo ni ibyo abantu bavuga, njye ndacyafite amasezerano, nsigaranye imikino 2 yo gukina, ibindi ni nyuma."
Abajijwe niba hari andi makipe mu Rwanda yaba yaramweretse ko amwifuza, yagize ati "oya ibyo ntacyo nabivugaho."
Khadime Ndiaye ni umunyezamu wafashije Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, ikaba yaranyuzwe n'imikinire ye aho yifuza kumwongerera amasezerano nubwo amakuru avuga ko haba hari andi makipe yamwegereye mu Rwanda.