Kicukiro: Abaturage biyubakiye imihanda ifite agaciro k'asaga miliyoni 400 Frw mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo hatangizwaga ibikorwa byo gushimira abafatanyabikorwa b'Akarere no kugaragaza uruhare bagira mu iterambere ryako.

Uyu muyobozi niho yahereye agaragaza ko imyumvire y'abaturage yagiye ihunduka uko imyaka ishira kugeza naho bagira uruhare mu kwiyubakira ibikorwaremezo birimo nk'imihanda ibintu utasanga ahandi.

Yagize ati 'Turebye gusa mu mwaka ushize, abaturage bacu bahuje ubushobozi, ubundi ahandi iyo mwumva ngo ibindi bihugu byaje kwigira ku Rwanda ni uko bitumvikana ko umuturage yakiyubakira imihanda burya ntibibaho. Bazi ko ari ibikorwaremezo bakavuga ngo ni Leta izabikora.'

Yakomeje ati 'Mu mwaka ushize gusa mu Karere kacu ka Kicukiro abaturage bitanze arenga miliyoni 400 Frw zagombaga kubaka imihanda y'imigenderano. Turabashimira ryose ku ruhare bagize.'

Yagaragaje ko uretse uruhare rw'abaturage ariko n'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ka Kicukiro batanze umusanzu ukomeye kandi wagiye wiyongera aho hagati ya 2015-2019 ibikorwa byabo byatwaye agera kuri miliyari ebyeri.

Meya Mutsinzi yagaragaje ko imyumvire y'abafatanyabikorwa mu iterambere yagiye ihinduka cyane kuko uhereye nyuma ya 2019-2024 nibura ibikorwa byabo mu Iterambere ry'Akarere ka Kicukiro byatwaye arenga miliyari 15 Frw.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Kicukiro, Benjamin Musuhuke yagaragaje ko bagize uruhare mu guhindura imibereho y'abaturage batuye muri ako karere mu gihe bahamaze.

Yagaragaje ko nk'abafatanyabikorwa bagize uruhare mu bikorwa byo guhuza inzibutso zirimo urwa Gahanga, Nunga na Karembure zahurijwe hamwe kugira ngo kuzikurikirana byorohe.

Yagaragaje ko kandi hari imanza 2100 za Gacaca zarangijwe mu zarengaga ibihumbi 2500 zari zitararangizwa.

Ku rundi ruhande ariko yagaragaje ko hakenewe imbaraga yo guhuza ibikorwa bikorwa n'abafatanyabikorwa, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu guharanira ko bakomeza kwesa imihigo mu buryo bwiza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yagaragaje ko abaturage bakomeje kugira uruhare mu kwiyubakira ibikorwaremezo
Hashimiwe n'abafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare mu Iterambere ry'Akarere ka Kicukiro
Abaturage bagize uruhare rukomeye mu kwiyubakira ibikorwaremezo birimo imihanda mu Karere ka Kicukiro
Umwe mu mihanda yubatswe mu bushobozi bw'abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abaturage-biyubakiye-imihanda-ifite-agaciro-k-asaga-miliyoni-400-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)