Kigali Universe: Ikigo Gishya cy'Imyidagaduro Gitangaje mu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyi wa Kigali wungutse ikindi gikorwa cy'imyidagaduro kizarushaho gushimisha abawutuye n'abawusura, aricyo Kigali Universe, inzu y'imyidagaduro y'umunyemari Karomba Gaël [Coach Gaël]. Iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro kuwa 18 Gicurasi 2024.

Ibikubiye muri Kigali Universe: Kigali Universe irimo ibikorwa bitandukanye birimo:

  • Ahantu icumi hazajya hakiniwa imikino itandukanye.
  • Aho kunywera no gufatira amafunguro.
  • Ahantu ho gucururiza.

Imirimo Icyo Gikorwaremezo Cyatanze: Mu itahwa ry'iyi nyubako, abakozi basaga 90 bahawe akazi muri serivisi zose. Coach Gaël aganira na Radio Isibo yagize ati: 'Abantu barabibonye ko twari dufite abashyitsi benshi, mu gikoni, ku bibuga bitandukanye, hariya hose hari abakozi barenga 90 bahawe akazi gahoraho.'

Ibindi Biteganyijwe mu Mushinga wa Kigali Universe: Iki gikorwa kigeze mu cyiciro cya mbere, hakaba hacyubakwa ibindi bikorwa ku buryo Coach Gaël avuga ko hazatangwa akazi ku basaga 200. Ibikorwa biteganyijwe birimo:

  • Inzira ica mu kirere yorohereza abayigana.
  • Ikindi gice cy'imikino.

Imikino ya Basketball muri Kigali Universe: Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira imikino ya nyuma y'igikombe cya Basketball muri Afurika (BAL), Coach Gaël yavuze ko bamwe mu bakinnyi bazayitabira bazajya bitoreza muri Kigali Universe.

Igitekerezo cy'Inyubako: Coach Gaël yavuze ko kubaka Kigali Universe atari ibintu yari yaratekerejeho kera, ahubwo ko byamujemo amaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati: 'Kubera nabaye igihe kinini muri Amerika, nagiye mbona inyubako zaho zibamo imikino myinshi. Aho abantu batemberera bagakina, bakanywa, bakarya batavuye aho basohokeye. Ni uko nifuje kuzashyira mu bikorwa inyubako nk'iriya.'

Ibindi Byifuzo: Coach Gaël yavuze ko hari ibindi yifuzaga ko byajya muri iyo nyubako nka pisine rusange (swimming pool), ariko ubuyobozi bumugira inama ko bitaba bijyanye.

Igiciro cyo Kwinjira Ku giciro cya 10,000 Frw yo kwinjira muri Kigali Universe, Coach Gael yavuze ko kidahanitse cyane ugereranyije na serivisi zitangwa. Ati: 'Buriya se ko ari ahantu h'abasirimu, wabura ibihumbi 10 Frw kandi uri buyakoreshe wiyakira? Twirinze ba bantu baza guhagarara ku bakire, ariko hariya ibiciro ntibihanitse ku bakunda ibyiza bahawe ikaze.'



Source : https://kasukumedia.com/kigali-universe-ikigo-gishya-cyimyidagaduro-gitangaje-mu-mujyi-wa-kigali/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)