Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere ahagana ku isaha ya saa 08:00 PM nibwo Jimmy Gatete yageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe.Â
Uyu munyabigwi ukunzww n'abanyarwanda hafi ya bose, akaba aje gufungura inzu y'imikino ya Kigali Universe iherereye ku gisenge cy'inzu ya CHIC mu mujyi wa Kigali.Â
Ni inyubako yitwa Kigali Universe iri ku gisenge hejuru. Izaba ari igicumbi cy'imikino n'imyidagaduro, igizwe n'ibice bibiri birimo ibibuga n'amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.
Gatete w'imyaka 44 kuva yahagarika umupira w'amaguru mu 2010, amakuru ye yabaye make mu banyarwanda ndetse abantu benshi bumvaga ko azakora ibintu byinshi mu Rwanda bigendanye n'ibyo yari yarakoze akiri umukinnyi ariko siko byagenze, dore ko atakunze kugaruka mu Rwanda kuko yagarutse tariki 10 Ukwakira 2022.
Jimmy Gatete afatwa nk'umukinnyi w'icyitegererezo u Rwanda rwagize, ndetse akaba umukinnyi utazava mu mitwe y'Abanyarwanda kubera igitego yatsindiye Amavubi muri 2003 u Rwanda rukina na Uganda, ndetse n'ikindi yatsinze Ghana.
Ibi bitego byose byagize uruhare mu kubona tike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi u Rwanda rumaze kwitabira.
Jimmy Gatete yaciye mu makipe arimo Mukura Victory Sports, APR FC, Maritzburg United, Rayon Sports Police FC ndetse na St.George yo muri Ethiopia. Yakiniye u Rwanda kuva mu 2001 kugera mu 2009, arukinira imikino 42 atsindamo ibitego bisaga 20.
Jimmy Gatete yatangaje ko mu bikorwa byo gufungura Kigali Universe azongera agaconga ka ruhagoÂ