Mu 2022 nibwo Repubulika ya Congo yatangaje ko yatije u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 12 000 zishobora kubyazwa umusaruro mu buhinzi, nk'umusaruro w'uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Brazaville.
Nyuma ingano y'ubu butaka yaje kongerwa igera kuri hegitari 92 996, burimo ubungana na hegitari 51.223 buri ahitwa Kidamba n'ubugera kuri hegitari 41 773 buri ahitwa Louvakou.
Nyuma y'igihe, iki cyemezo cya Repubulika ya Congo cyatangiye gukurura umwuka mubi mu baturage, bavuga ko ubutaka bw'igihugu cyabo bwagurishijwe, ibintu byatumye Kiliziya Gatolika ibyinjiramo nk'urwego rufite ijambo rikomeye muri iki gihugu.
Inama y'Abasenyeri muri iki gihugu yahise yaka uburenganzira bwo guhura na Minisitiri w'Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso ndetse barabuhabwa, ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi mu 2024 bagirana ibi biganiro.
Muri ibi biganiro byitabiriwe n'abandi bagize Guverinoma bagera kuri barindwi, aba basenyeri beretswe amasezerano y'imikoranire u Rwanda rufitanye na Congo ku bijyanye n'ubu butaka. Ni ibiganiro byamaze amasaha abiri n'igice.
Aba basenyeri nyuma yaho kandi babonanye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma y'ibi biganiro Inama y'Abasenyeri muri Repubulika ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko 'Amasezerano Congo yagiranye n'u Rwanda muri Mata mu 2022 atagamije guha, kugurisha cyangwa komeka ubutaka bwa Congo k'u Rwanda.'
Iri tangazo rikomeza rivuga ko aba basenyeri basabye Minisitiri w'Intebe 'gushyira mu ruhame ibijyanye n'aya masezerano, ku bw'inyungu z'imikorere iciye mu mucyo, no gutanga amakuru.'
Aba basenyeri basabye abaturage 'kwirinda ibihuha no gukekeranya kwa hato na hato kuko bishobora guhungabanya amahoro n'ituze muri rubanda.'
Muri Werurwe mu 2024 abashoramari barenga 30 baturutse mu Rugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF), basuye ubu butaka, hagamijwe kureba uko bwabyazwa umusaruro.
Bakigera muri iki gihugu bahawe ikaze na Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste, waberetse ko gukorera muri iki gihugu ukabona umusaruro ushimishije bishoboka, bityo ko badakwiriye kugira impungenge.
Ati 'Kubera umubano mwiza w'ibihugu byacu ndetse n'uw'abakuru b'ibihugu byombi, twagize amahirwe Leta ya Congo iratwizera, idutiza ubutaka kugira ngo tububyaze umusaruro. Mugomba kubishyiraho umutima ndetse n'imbaraga kugira ngo duteze imbere u Rwanda na Congo.'
Bibarwa ko Congo Brazzaville ifite nibura hagati ya hegitari miliyoni 10 na 12 z'ubutaka bushobora gihingwa, gusa ubungana na 5% ni bwo bukoreshwa mu buhinzi butanga ibyo kurya ku baturage.
Ibindi bihugu byahaye u Rwanda ubutaka birimo Djibouti, Tanzania, Kenya, Misiri ndetse na Guinée Conakry ishobora gufata icyemezo nk'iki mu minsi mike iri imbere.