Kimisagara umugabo w'umunyamasengesho yitwikiye mu nzu hamwe n'umugore n'umwana w'ukwezi kumwe kubera ubuhanuzi abahanuzi bamuhanuriye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashije mu mugi wa Kigali ahazwi nka Kimisagara, umugabo w'umunyamasengesho abantu bazi nka pasiteri yaturikije gas yitwikira mu nzu ari kumwe n'umugore n'umwana w'ukwezi kumwe.

Ibi ngo yabikoze bitewe nuko bamuhanuriye ko umwana umugore we yabyaye atari uwe.  Uyu mugabo ahanini yari agambiriye kwica umugore n'umwana ngo kuko uwo mwana w'ukwezi kumwe atari uwe.

Abaturanyi bavuga ko ubwo babonaga umwotsi ucumbye bihutiye gutabara, barwana no gukuramo umugore n'umwana nubwo byari bigoye dore ko umugabo yari yafunze inzugi.

Icyakora umugore n'umwana bakuwemo amahoro, umugabo nawe yashatse gutoroka ariko bamufata ari guca mu idirishya ahunga , ndetse niwe wahiye cyane.

Abaturanyi bavuga ko aba bombi babanje kurwana, ndetse umuturanyi wabo akaza gukiza, ubwo yabonaga imirwano ihosheje nibwo yagiye, umugabo abona gufunga ndetse abanza kugirana ikiganiro gito n'umugore we mbere yuko ahatwika.

Umugore avuga ko ubwo yari aryamye mu cyumba yarimo aganira n'umugabo we ari muri salo, umugabo akajya amubwira ko bamubwiye ko asigaye avugana cyane n'umusore w'umuturanyi, umugore nawe akamubira ati 'ese ko maze ukwezi kumwe mbyaye ubu koko urabona nabona imbaraga zo kujya kuvugana nabo basore unshinja'. Umugabo yakomeje abamushinja ndetse ageraho aramwerurira amubwira ko abahanuzi bamuhanuriye ko uwo mwana yabyaye atari uwe.

Umugore yakomeje amubwira ko akwiye kutumva ayo magambo kuko ibintu bizigaragaza. Ubwo bari muri icyo kiganiro nibwo umugabo yabwiye umugore ko inzu ihiye,  umugore yabanje kugirango ni imikino ariko abona umuriro ugeze ku muryango w'icyumba.

Nkundi mubyeyi wese, uyu mugore yarwanye urugamba rwo gushaka gusohora umwana we. Ubwo nibwo abaturanyi batabariye hafi, babasohoramo.

Abaturanyi kandi bihutiye guhamagara inzego z'umutekano, abashinzwe kuzimya umuriro nabo bahageze kare bazimya ahafashwe niyo nkongi.

Umuyobozi w'umudugudu kimwe nk'abandi baturage bose avuga ko aba bombi bari basanzwe babana neza, ntamakimbirane bari babaziho, cyane ko umugabo yari umunyamasengesho.



Source : https://yegob.rw/kimisagara-umugabo-wumunyamasengesho-yitwikiye-mu-nzu-hamwe-numugore-numwana-wukwezi-kumwe-kubera-ubuhanuzi-abahanuzi-bamuhanuriye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)