Kirehe: Abahinzi b'ibitoki barifuza uruganda rubatunganyiriza umusaruro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kirehe, JADF ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 46 harimo n'abahinzi b'urutoki.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bishimira imbaraga Leta yashyize mu kubashakira insina zigezweho zibaha umusaruro mwinshi mu gihe gito, gusa bagaragaza ko ikibazo basigaranye ari icy'isoko ry'umusaruro wabo.

Umuyobozi wa Koperative y'abahinzi b'urutoki mu Murenge wa Mushikiri,Ndayambaje Emmanuel, avuga ko bafite abahinzi 1436 aho nibura bageze ku gitoki kiri hejuru y'ibiro 100 kuzamura. Yavuze ibi ari ibyo kwishimira kuko bavuye ku bitoki by'ibilo 20 kugeza kuri 30.

Ati "Imyumvire y'abahinzi yarahindutse bava ku guhinga insina za gakondo batangira guhinga insina za kijyambere, basigaye bakoresha ifumbire ya gakondo bigatuma umusaruro wiyongera. Ibi rero byatumye tugira umusaruro mwinshi cyane ariko isoko riracyari rito. Iyo tubijyanye i Kigali hari ubwo tuhahurira turi benshi ugasanga tubigurishije kuri make.

Mukashefu Marie uri mu batejwe imbere no guhinga urutoki avuga ko kuri ubu bakeneye uburyo bushya bwabafasha mu kubika umusaruro wabo.

Ati "Tubonye uburyo byahunikwa bikamara igihe kirekire byaba uburyo bwiza bwatuma tudakomeza guhendwa, ubu ubwo impeshyi ije twese turaba dufite umusaruro hanyuma niba ikilo cyaguraga 250 Frw kiraza kumanuka baduhere 80Frw cyangwa 50 Frw, ayo mafaranga ahita atuma duhomba kuko ntabwo wabonamo inyungu ngo unabonemo ayo kwishyura abakozi."

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko ubuhinzi bw'urutoki kimwe n'ibindi bihingwa bamaze gutera intambwe ku buryo umusaruro wazamutse cyane. Kuri ubu ngo barimo barakorana n'amakoperative y'abahinzi n'abandi bafatanyabikorwa mu kureba uko babyongerera agaciro bikava ku kubirya bisanzwe hagashingwa inganda nto zibitunganya.

Ati "Ubu hari nk'amakoperative arimo arareba uko byakumishwa bigakorwamo ibisuguti cyangwa n'ahashobora gukorwa inganda nto noneho zibikuramo imitobe nubwo bitari byatera imbere cyane, ubu turabafite mu Murenge wa Mpanga na Mushikiri."

Kuri ubu mu Karere ka Kirehe urutoki ruhingwa kuri hegitari ibihumbi 21 abaruhinga bakaba bageze ku musaruro ungana n'ibilo biri hagati ya 70-100. Imirenge ya Mushikiri, Gatore, Kirehe, Musaza, Kigarama na Nyarubuye niyo yiganjemo abahinzi benshi b'urutoki.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-abahinzi-b-ibitoki-barifuza-uruganda-rubatunganyiriza-umusaruro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)