Byatangajwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024 ubwo hatangizwaga umwiherero w'iminsi ibiri wahurije hamwe abafite aho bahuriye n'uburezi bo muri aka Karere barimo abahagarariye uburezi ku mirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, abayobozi b'ibigo by'amashuri byose ndetse n'abafatanyabikorwa mu burezi.
Yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bari kugerageza kugikemura mu buryo bwihuse, yavuze ko bihaye imyaka ibiri yo kuba bagejeje umuriro mu tugari twose, yavuze ko kandi kuri ubu aho amashanyarazi atari yagera baba bifashishije imirasire y'izuba.
Ati 'Turacyafute umubare w'ibigo bitagerwaho n'amashanyarazi, mu mushinga turimo gukorana na REG uzatangira mu mpera z'uyu mwaka ni uko tugeza nibura amashanyarazi mu tugari twose, iyo tuyagejejeyo tubanza kuyageza ku bigo nderabuzima n'amashuri rero ni ikibazo twumva ko u myaka ibiri tuzaba twagikemuye.'
Ku kijyanye n'amazi ho yavuze ko kuri ubu bari gutanga ibigega by'amazi ku mashuri atari yagerwaho n'amazi mu gihe hari umushinga bafatanyije na WASAC uzageza amazi ku baturage benshi.
Ni mu gihe abayobozi b'ibyo bigo bifite icyo kibazo bari bagaragaje uburyo bidindiza imyigire y'abana, basaba ko babigezwaho kugira ngo bibafashe mu kuzamura imitsindire.
Muri aka Karere hagaragajwe ko hari ibigo by'amashuri 134, muri byo ibigo 76 bigerwaho n'amazi meza mu gihe ibigo 96 ari byo bigerwaho n'umuriro w'amashanyarazi. Ibi bivuze ko ibigo 39 bidafite umuriro w'amashanyarazi naho ibigo 58 bidafite amazi.
Abayisenga Emelyne uyobora ikigo cy'amashuri cya GS Kankobwa giherereye mu Murenge wa Mpanga, yavuze ko ikigo ayobora nta mashanyarazi gifite, avuga ko kutagira umuriro bidindiza byinshi kuri iki kigo atanga urugero ngo nk'iyo ugize ikibazo urugi rugacika kurusudira bigorana cyane.
Ati 'Ikindi iyo tugiye kwigisha ikoranabuhanga abanyeshuri usanga nta muriro. Mu gihe cyo gufotora ibizamini kuko dukoresha imirasire y'izuba, hari igihe imvura igwa nko mu gihe cyo mu kwa Kane, kujya gufotora ibizamini bikagorana tugategereza ko izuba riva tukabona gufotora, izo zose ni imbogamizi kuburyo tubonye umuriro byatworohereza.'
Pasiteri Mbonyumugenzi Olivier uyobora ikigo cya GS Irama giherereye mu Murenge wa Gahara, yavuze ko ikibazo cy'amazi kibakomereye cyane ngo kuko ngo gituma nibura batanga ibihumbi 12 Frw byo kugura amazi buri munsi.
Ati 'Bigira ingaruka cyane cyane ku banyeshuri bacu tuyoboye, ni ukuvuga ngo babyuka bajya gushaka ayo mazi bigatuma bakererwa ku mashuri. Ku kijyanye n'ukuntu tubona amazi ku ishuri ni ukuvuga ngo twabanje kuvomesha amazi bakayazana ku magare kugira ngo tubone amazi dutekesha ariko ikibazo gihari ijerekani isigaye ihagaze 300 Frw wagereranya n'amajerekani 40 dukoresha ku munsi ugasanga ni ibihumbi 12 Frw ku munsi.'
Mbonyumugenzi yari yagaragaje ko ahandi ibibazo by'amazi bigaragara ari mu gukora isuku y'amashuri kuko usanga bayatuma abanyeshuri rimwe na rimwe ntibayazane neza, agasaba Akarere kubafasha bakagerwaho n'amazi meza.