Kivumbi, Da Rest na Mr Kagame mu bakwinjiza n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ukurikiranira hafi amakuru ya InyaRwanda, umaze kubimenyera ko buri wa Gatanu tukugezaho urutonde rw'indirimbo nshyashya zigufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru witegura no gutangira icyumweru gishya neza. Ni indirimbo ziba ziri mu njyana zose zaba izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'izisanzwe.

Mu ndirimbo nshya zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z'icyumweru gishize, InyaRwanda yaguhitiyrmo 10 gusa zagufasha kwinjira neza muri weekend.

1. Â Ã‚ Ã‚  Impamvu â€" Kivumbi King

">

Kivumbi King uri mu bahanzi bari mu bihe byiza agiye gushyira hanze Album ya Kabiri yise 'Ganza' yahurijeho abahanzi batandukanye, gusa asanganwe izindi zakoze ku mitima ya benshi. Imwe muri izi ndirimbo, yitwa 'Impamvu.'

2. Â Ã‚ Ã‚  Nipe â€" Mr. Kagame ft Ibizza Edition

Umwaka wari ugiye gushira abakunzi ba Mr Kagame batabona indirimbo nshya. Kuri ubu rero yabashyize igorora kuko yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Nipe' yafatanyije n'uwitwa Ibizza Edition.

">

3. Â Ã‚ Ã‚  Daily/Nakuaza â€" Da Rest

Nyuma ya 'Zana' yamuhuje na Nel Ngabo, umuhanzi Da Rest yashyize hanze indirimbo yuje amagambo y'urukundo yise 'Daily/Nakuaza.'

">

4. Tuliwawelu (We Outside) - Dj Marnaud Feat Kevin Klein & Davydenko

Nyuma y'igihe kirekire atumvikana mu ndirimbo, Dj Marnaud yashyize hanze indirimbo muri iki cyumweru ijyanye n'ibihe turi kwinjiramo by'impeshyi yise 'Tuliwawelu' yahuriyemo na Kevin Klein ndetse n'uwitwa Davydenko.

">

5. Â Ã‚ Ã‚  Say None â€" Juni Quickly & Hollix

Umusore ukomeje kwigaragaza neza mu njyana ya Trappish Juni Quickly, yashyize hanze indirimbo zigize Album ye yise 'Young Dangerous.' Imwe muri izi ndirimbo, yitwa 'Say None' ishishikariza abantu kwiga kuvuga make.

">

6. Â Ã‚ Ã‚  Icara Wige â€" Sky2

Nyuma y'igihe kinini humvikana imvugo ya 'Icara wige,' uwayizanye bwa mbere Sky2 yahise ayitirira indirimbo ye nshya yashyize ahagaragara ikangurira abantu kwirinda ishyari kugira ngo babashe kugera ku iterambere bifuza.

">

7. Â Ã‚ Ã‚  Kigalians â€" Yuhi Mic ft Thiran

Umuhanzi Forongo Francis ukoresha amazina ya Yuhi Mic mu muziki, yamaze gushyira hanze indirimbo y'urukundo yise 'Kigalians' yakoranye na Thiran.

">

8. Â Ã‚ Ã‚  Visit Rwanda - Beat killer ft Nessa

Muri iki cyumweru, abaraperi Nessa na Beat Killer bashyize hanze indirimbo igaruka ku byiza nyaburanga by'u Rwanda bise 'Visit Rwanda.'

">

9. Â Ã‚ Ã‚  Biravugwa â€" Yee Fanta ft Vocal King

Umuhanzi akaba na Producer w'umunyempano kandi ukiri muto, Yee Fanta yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yakoranye na Vocal King yise 'Biravugwa.'

">

10. Naramwizeye â€" Jacques Worshipper

">

Jacques Irambona uzwi nka Jacques Worshipper mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n'umuyobozi w'Itsinda Etlaw Worshippers ry'abaramyi baturuka mu amadini atandukanye, yakoze mu nganzo ashyira hanze 'Naramwizeye' nyuma y'amezi abiri akoze 'Rise and Shine.'

Mu bandi bashyize hanze indirimbo muri iki cyumweru harimo umuhanzikazi Neema Rehema washyize ahagaragara EP igizwe n'indirimbo esheshatu zirimo n'iyitwa 'Mfite Umugabo, hakaza umuramyi Irakoze Gideon washyize hanze iyo yise 'Intama,' n'abandi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143064/kivumbi-da-rest-na-mr-kagame-mu-bakwinjiza-neza-muri-weekend-video-143064.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)