Kiyovu Sports yahuje umukino wa Rayon Sports n'ibirori byo kwizihiza imyaka 60 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yahuje umukino usoza shampiyona bazakiramo Rayon Sports no kwizihiza imyaka 60 iyi kipe imaze ishinzwe.

Ni umukino w'umunsi wa 30 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ari na wo munsi wa nyuma w'umwaka w'imikino wa 2023-24 aho uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024.

Kiyovu Sports izaba yakiriye uyu mukino ikaba yawuhuje no kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe, yashinzwe mu 1964 ishingirwa i Byumba.

Uyu mukino kwinjira ni ibihumbi 3, ibihumbi 5, ibihumbi 10 ndetse n'ibihumbi 20 muri VVIP.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa kuri uyu munsi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60, hari imipira yakoreshejwe izaba yambawe n'abakunzi b'iyi kipe. Ni imipira yanditseho imyaka 60 iyi kipe imaze.

Hakoreshijwe umutsima 'Cake' uzakatwa ndetse na champagne izaturitswa mu rwego rwo kwizihiza imyaka iyi kipe yambara icyatsi n'umweru imaze ishinzwe.

Byitezwe ko kandi hazaba hari benshi mu bakinnyi bakanyujijeho (legends) mu ikipe ya Kiyovu Sports nka; Nuru Munyemana, Hassan Munyandekwe, Ashraf Munyaneza, Alam Makasi, Shyaka, Brazza Musa Karato, Ikomba Bilaga, Hassan Hirana, Amza Tuyisenge na Jean Bosco Nizeyimana

Kuva yashingwa Kiyovu Sports mu bikombe bikinirwa mu Rwanda bitanga itike yo gukina imikino Nyafurika, yegukanye ibikombe bibiri by'Amahoro icyo mu 1975 ndetse n'icyo mu 1985.

Kiyovu Sports kandi ifite ibikombe 5 bya shampiyona yegukanye 1969, 1971, 1983, 1992 ndetse no mu 1993.

Kiyovu Sports igiye kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Kiyovu-Sports-yahuje-umukino-wa-Rayon-Sports-n-ibirori-byo-kwizihiza-imyaka-60

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)